Mt 5:1-48 BYSB2001 - Bible AI

1Abonye abantu benshi azamukaumusozi, maze kwicara abigishwa be baramwegera.

2Aterura amagambo ati

3“Hahirwa abakene mu mitima yabo,
Kukoubwami bwo mu ijuru ariubwabo.

4Hahirwa abashavura,
Kuko ari bo bazahozwa.

5Hahirwa abagwa neza,
Kuko ari bo bazahabwa isi.

6Hahirwa abafite inzara n'inyota byo gukiranuka,
Kuko ari bo bazahazwa.

7Hahirwa abanyambabazi,
Kuko ari bo bazazigirirwa.

8Hahirwa ab'imitima iboneye,
Kuko ari bo bazabona Imana.

9Hahirwa abakiranura,
Kuko ari bo bazitwa abana b'Imana.

10Hahirwa abarenganyirijwe gukiranuka,
Kukoubwami bwo mu ijuru ariubwabo.

11“Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora.

12Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru, kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.

13“Muriumunyu w'isi. Mbeseumunyu nukayukauzaryoshywa n'iki? Nta cyo ubaukimaze keretse kujugunywahanze, abantu bakawukandagira.

14“Muriumucyo w'isi. Umuduguduwubatswe ku mpinga y'umusozintubasha kwihisha.

15Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose.

16Abe ari koumucyo wanyuubonekera imbere y'abantu, kugirango babone imirimo yanyu myiza, bahereko bahimbaze So wo mu ijuru.

17“Mwitekereza ko naje gukurahoamategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza.

18Kandi ndababwiraukuriyuko ijuru n'isi kugezaaho bizashirira, amategeko atazavaho inyugutiimwe cyangwa agace kayo gato, kugezaaho byose bizarangirira.

19Nukouzicarimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y'ayandi, akigisha abandi kugirabatyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoyarwose. Arikouzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.

20Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw'abanditsi n'ukw'Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.

21“Mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukice,uwicaakwiriye guhanwa n'abacamanza.’

22Ariko jyeweho ndababwira yukoumuntu weseurakarira mwene se akwiriye guhanwa n'abacamanza,uzatuka mwene se ati ‘Wa mupfu we’, akwiriye guhanirwa mu rukiko,uzabwira mwene se ati ‘Wa gicucu we’, akwiriye gushyirwa mu murirow'i Gehinomu.

23Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro,ukahibukiramwene so ko afite icyo mupfa,

24usigeituro ryawe imbere y'igicaniroubanzeugende wikiranure na mwene so,uherekougarukeutureituro ryawe.

25“Wikiranure vuba n'ukuregamukirimu nzira,ukuregaye kugushyikirizaumucamanza,umucamanza ataguhaumusirikare akagushyira mu nzu y'imbohe.

26Ndakubwiraukuriyukoutazavamo rwose, keretse wishyuyeumwenda wose hadasigaye ikuta na rimwe.

27“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntugasambane.’

28Jyeweho ndababwira yukoumuntu weseurebaumugoreakamwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutimawe.

29Ijisho ryawe ry'iburyo nirigushuka rikakugusha,urinogoreuritekure. Ibyiza ni uko wapfa ijisho rimwe, biruta koumubiriwawe wose wajugunywamuri Gehinomu.

30N'ikiganza cyawe cy'iburyo nikikugusha,ugiceugitekure. Ibyiza ni uko waburaurugingo rwawe rumwe, biruta koumubiriwawe wose wajugunywamuri Gehinomu.

31“Kandi byaravuzwe ngo ‘Uzasendaumugorewe, amuheurwandiko rwo kumusenda.’

32Ariko jyeweho ndababwira yukoumuntu weseusendaumugorewe atamuhoragusambana, aba amuteyegusambana, kandiuzacyurauwasenzwe azaba asambanye.

33“Kandi mwumvise ko abakera babwiwe ngo ‘Ntukarahire ibinyoma, ahubwouzakorere Umwami Imana ibyo wayirahiye.’

34Ariko jyeweho ndababwira kutarahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y'Imana,

35cyangwa isi kuko ari yo ntebe y'ibirenge byayo, cyangwa i Yerusalemu kuko ariururembo rw'Umwamiukomeye.

36Kandi ntuzarahireumutwe wawe, kukoutabasha kweza agasatsi kamwe cyangwa ngo ukīrabuze.

37Ahubwo ijambo ryanyu ribe ‘Yee, Yee’, ‘Oya, Oya’, ibirenze ibyo biturukaku Mubi.

38“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ijisho rihōrerwe irindi, n'iryinyo rihōrerwe irindi.’

39Ariko jyeweho ndababwira kutabuzaumuntu mubi kubagirira nabi:ugukubiseurushyimu musayaw'iburyo,umuhinduriren'uw'ibumoso,

40umuntu nashaka kukuburanya ngo agutware ikanzu yawe,umuhen'umwitero,

41ugutegetse kujyana na we mu gikingi kimwe,umujyane no mu cya kabiri.

42Ukwakaumuhekandiushaka kugutirantumwerekezeumugongo.

43“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wangeumwanzi wawe.’

44Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,

45ni bwo muzabaabana ba So wo mu ijuru, kuko ategeka izuba rye kurasira ababi n'abeza, kandi abakiranuka n'abakiranirwa abavubiraimvura.

46Nimukunda ababakunda gusa, muzahembwa iki? Mbese abakoresha ikoro na bo ntibagira batyo?

47Nimuramutsa bene wanyu bonyine, abandi mubarusha iki? Mbese abapagani na bo ntibagira batyo?

48Namwe mube mukiranutse nk'uko So wo mu ijuru akiranuka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>