1“Ntimugacire abandiurubanza mu mitima yanyu kugirango namwe mutazarucirwa,
2kukourubanza muca ari rwo muzacirwa namwe,urugeromugeramo ari rwo muzagererwamo namwe.
3Ni iki gitumaubonaagatotsi kari mu jisho rya mwene so, ariko ntiwite ku mugogouri mu jisho ryawe?
4Cyangwa wabasha ute kubwira mwene so uti ‘Henga ngutokore agatotsi mu jisho ryawe’, kandiugifiteumugogomu jisho ryawe?
5Wa ndyarya we, banza wikuremoumugogouri mu ryawe jisho, kuko ari bwo wabona ukoutokora agatotsi mu jisho rya mwene so.
6“Ibyejejwe by'Imana ntimukabihe imbwa, kandi n'imaragarita zanyu ntimukazite imbere y'ingurube, kugirango zitaziribata maze zikabahindukirana zikabarya.
7“Musabemuzahabwa, mushake muzabona, mukomange ku rugi muzakingurirwa.
8Kukoumuntu weseusabaahabwa,ushatse abona, n'ukomanga agakingurirwa.
9Mbese muri mwe hariumuntuumwana we yasabaumutsima akamuha ibuye,
10cyangwa yamusabaifi akamuha inzoka?
11Ko muri babi kandi mukabamuzi guha abana banyu ibyiza, none So wo mu ijuru ntazarushaho guha ibyiza ababimusabye?
12“Nuko ibyo mushaka ko abantu babagirira byose mube ari ko mubagirira namwe, kuko ayo ari yo mategeko n'ibyahanuwe.
13“Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo ari rigari, n'inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramoni benshi.
14Ariko irembo rifunganye, n'inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramoni bake.
15“Mwirinde abahanuzi b'ibinyoma baza aho muri basa n'intama, ariko imbere ari amasega aryana.
16Muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari abasoroma imizabibu ku mugenge, cyangwa imbuto z'umutiniku gitovu?
17Nuko igiti cyiza cyose cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyera imbuto mbi.
18Igiti cyiza ntikibasha kwera imbuto mbi, kandi n'igiti kibi ntikibasha kwera imbuto nziza.
19Igiti cyose kitera imbuto nziza kiracibwa, kikajugunywamu muriro.
20Nuko muzabamenyera ku mbuto zabo.
21“Umuntu weseumbwira ati ‘Mwami, Mwami’, si weuzinjira mu bwami bwo mu ijuru, keretseukoraibyo Data wo mu ijuru ashaka.
22Benshi bazambaza kuri uwo munsi bati ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuragamu izina ryawe, ntitwirukanaga abadayimoni mu izina ryawe, ntitwakoraga ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’
23Ni bwo nzaberuriranti ‘Sinigeze kubamenya, nimumve imbere mwa nkozi z'ibibi mwe.’
24“Nukoumuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk'umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare,
25imvura iragwa, imivu iratemba,umuyagaurahuha, byose byikubitakuri iyo nzu ntiyagwa, kuko yari ishinzwe ku rutare.
26“Kandiumuntu wese wumva ayo magambo yanjye ntayakomeze, azaba ari nk'umupfapfa wubatse inzu ye ku musenyi,
27imvura iragwa, imivu iratemba,umuyagaurahuha, byose byikubitakuri iyo nzu iragwa, kandi kugwa kwayo kwabaye kunini.”
28Yesu amaze kuvugaayo magambo yose ba bantu batangazwa no kwigisha kwe,
29kuko yabigishaga nk'ufiteubutware, ntase n'abanditsi babo.