Mt 8:1-34 BYSB2001 - Bible AI

1Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira.

2Maze hazaumubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.”

3Aramburaukubokoamukoraho ati “Ndabishaka kira.”

4Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugireuwoubwira, ahubwo genda wiyerekeumutambyi,uturen'ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.”

5Ageze i Kaperinawumu, hazaumutwareutwaraumutwe w'abasirikare aramwinginga ati

6“Mwami,umugaragu wanjye aryamye mu nzu yararemaye, arababaye cyane.”

7Aramubwira ati “Ndaza mukize.”

8Umutware w'abasirikare aramusubizaati “Mwami, ntibinkwiriye yuko winjira mu nzu yanjye, ahubwo tegeka gusa,umugaragu wanjye arakira.

9Kuko nanjye ndiumuntuutwarwa n'abandi, mfite abasirikare ntwara. Iyo mbwiye umwe nti ‘Genda’aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’akaza, nabwiraumugaragu wanjye nti ‘Kora iki’akagikora.”

10Yesu abyumvise aratangara, abwira abamukurikiye ati “Ndababwiraukuriyuko ntabwo nari nabona kwizera kungana gutya, habe no mu Bisirayeli.

11Ndababwira yuko benshi bazaturukaiburasirazuba n'iburengerazuba, bakicarana na Aburahamu na Isaka na Yakobo mu bwami bwo mu ijuru,

12ariko abana bo muri burya bwami bazirukanirwa mu mwijima hanze, ari ho bazaririra bakahahekenyera amenyo.”

13Yesu abwira uwo mutware ati “Nuko genda bikuberenk'uko wizeye.”
Umugaragu we akira uwo mwanya.

14Yesu ajya mu nzu ya Petero, abona nyirabukwe aryamye arwayeubuganga,

15amukoraku kubokoubuganga bumuvamo, arabyuka aramugaburira.

16Nimugoroba bamuzanira abantu benshi batewe n'abadayimoni, yirukanisha abadayimoni itegeko gusa, akiza abari barwaye bose,

17kugirango ibyavuzwe n'umuhanuzi Yesaya bisohore ngo “Ubwe ni we watwaragaubumugabwacu, akikorera n'indwara zacu.”

18Kandi Yesu abonye abantu benshi bamugose, ategeka ko bambuka bakajya hakurya.

19Umwe mu banditsi araza aramubwira ati “Mwigisha, ndagukurikira aho ujya hose.”

20Yesu aramubwira ati “Ingunzu zifite imyobo n'ibigurukamu kirere bifite ibyari, ariko Umwana w'umuntu ntafite aho kurambikaumusaya.”

21Undi wo mu bigishwa be aramubwira ati “Databuja, banzaundeke ngende mpambe data.”

22Yesu arambwira ati “Nkurikira, reka abapfuye bihambire abapfuye babo.”

23Yikira mu bwato, abigishwa be bajyana na we.

24Umuyagauba mwinshi mu nyanja,ubwato bwabo burengerwa n'umurabawisuka muri bwo, ariko we yari asinziriye.

25Baraza baramukangura bati “Databuja, dukizeturapfuye.”

26Arababaza ati “Ni iki kibateyeubwoba, mwa bafite kwizera guke mwe?”Maze arabyuka acyahaumuyagan'inyanja, biratuza rwose.

27Abantu baratangara bati “Uyu ni muntu ki? Umuyagan'inyanja na byo biramwumvira!”

28Amaze gufatahakurya mu gihugu cy'Abagadareni, ahura n'abantu babiri batewe n'abadayimoni bava mu mva, bari abasazi cyane bituma ari nta watinyuka kunyura muri iyo nzira.

29Barataka cyane bati “Duhuriyehe, Mwana w'Imana? Mbese uje hano kutwicaurupfu n'agashinyaguro, igihe cyacu kitaragera?”

30Hirya yabo hariumuganaw'ingurubenyinshi zirisha.

31Abadayimonibazibonye baramwinginga bati “Nutwirukanautwohereze muriuriyamuganaw'ingurube.”

32Arabasubizaati “Nimugende.”Babavamo baragenda, bajya muri izo ngurube. Umuganawose wirukiraku gacuri, zisuka mu nyanja zipfira mu mazi.

33Abungeri bazo barahunga, binjiye mu mudugudubavuga ibyo babonye byose, n'iby'abari batewe n'abadayimoni.

34Abo muri uwo mudugudubose bajya gusanganira Yesu, bamubonye baramwinginga ngo ave mu gihugu cyabo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
v>