1Yikira mu bwato arambuka, agera mu muduguduw'iwabo.
2Bamuzanira ikirema kiryamye mu ngobyi, nuko Yesu abonye kwizera kwabo abwira icyo kirema ati “Mwana wanjye, humuraibyaha byaweurabibabariwe.”
3Abanditsi bamwe baribwira bati “Uyu arigereranije.”
4Ariko Yesu amenya ibyo bibwira arababaza ati “Ni iki kibateye kwibwira ibidatunganye mu mitima yanyu?
5Icyoroshye ni ikihe? Niukuvuganti ‘Ibyaha byaweurabibabariwe’, cyangwa nti ‘Byukaugende’?
6Ariko mumenye yuko Umwana w'umuntu afiteubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.”Nuko abwira icyo kirema ati “Byuka wikorere ingobyi yaweutahe.”
7Arabyuka aragenda, arataha.
8Abantu babibonye baratangara, bahimbaza Imana yahaye abantuubutware bungana butyo.
9Yesu avayo, akigenda abonaumuntu witwaga Matayo yicaye aho yakoresherezaga ikoro, aramubwira ati “Nkurikira.”
Arahaguruka, aramukurikira.
10Hanyuma ubwo Yesu yari yicaye mu nzu bafungura, haza abakoresha b'ikoro benshi n'abanyabyaha, basangira na Yesu n'abigishwa be.
11Abafarisayo babibonye babaza abigishwa be bati “Ni iki gitumyeumwigisha wanyu asangira n'abakoresha b'ikoro n'abanyabyaha?”
12Abyumvise arababwira ati “Abazima si bo bifuzaumuvuzi, keretse abarwayi.
13Ariko nimugende, mwige uko iri jambo risobanurwa ngo ‘Icyo nkunda ni imbabazi, si ibitambo.’Sinazanywe no guhamagara abakiranuka, keretse abanyabyaha.”
14Maze haza abigishwa ba Yohana baramubazabati “Ni iki gituma twebwe n'Abafarisayo twiyirizaubusakenshi, nyamara abigishwa bawe ntibiyirizeubusa?”
15Yesu arabasubizaati “Abasangwa ntibabasha kugiraagahinda bakiri kumwe n'umukwe, ariko iminsi izaza, ubwoumukwe azabavanwamo, ni bwo baziyirizaubusa.
16“Nta wuteraikiremo cy'igitambaro gishya ku mwendaushaje kuko icyo kiremo cyacaumwenda,umwengeukarushaho kuba mugari.
17Kandi nta wusukavino y'umutobemu mifuka y'impu ishaje,uwagira atyo iyo mifuka yaturika, vino igasandara hasi imifuka ikononekara. Ahubwo vino y'umutobeisukwa mu mifuka mishya, byombi bikarama.”
18Akibabwira ayo magambo, hazaumutware aramupfukamira, aramubwira ati “Umukobwa wanjye amaze gupfa, ariko ngwinoumurambikeho ikiganza cyawe arahembuka.”
19Yesu arahaguruka, amukurikirana n'abigishwa be.
20Nuko hariumugoreuri mu mugongo wari abimaranye imyaka cumi n'ibiri, amuturukainyuma akora ku nshunda z'umwenda we,
21kuko yibwiraga ati “Ninkoraumwenda we gusa ndakira.”
22Yesu arahindukiraamubonye aramubwira ati “Mwana wanjye, komera. Kwizera kwawe kuragukijije.”Umugoreakira uwo mwanya.
23Yesu ageze mu muryango w'inzu y'uwo mutware, abona abavuza imyirongi n'abantu benshi baboroga
24arababwira ati “Nimuhavekuko agakobwa kadapfuye, ahubwo karasinziriye.”Baramusekacyane.
25Abantu bamaze guhezwa yinjira mu nzu, agafataukubokokarabyuka.
26Iyo nkuru yamamara muri icyo gihugu cyose.
27Maze Yesu avayo. akigenda impumyi ebyiri ziramukurikira zitaka ziti “Tubabarire mwene Dawidi.”
28Ageze mu nzu izo mpumyi ziramwegera, Yesu arazibaza ati “Mwizeye ko mbishobora?”
Ziramusubizaziti “Yee, Databuja.”
29Aherako akora ku maso yazo arazibwira ati “Bibabere nk'uko mwizeye.”
30Amaso yabo arahumuka, Yesu arabihanangiriza cyane ati “Mwirinde ntihagireumuntuubimenya.”
31Nyamara basohotse bamwamamaza hose muri icyo gihugu.
32Bakigenda, bamuzanira ikiragi gitewe na dayimoni.
33Amaze kwirukanadayimoni ikiragi kiravuga, abantu baratangara bati “Uhereye kera kose ntihigeze kuboneka nk'ibi muri Isirayeli.”
34Ariko Abafarisayo baravuga bati “Umutware w'abadayimoni ni weumuhakwirukanaabadayimoni.”
35Yesu agenda mu midugudun'ibirorero byose, yigisha mu masinagogi avugaubutumwa bwiza bw'ubwami, akiza indwara zose n'ubumugabwose.
36Abonye abantu uko ari benshi arabababarira, kuko bari barushyecyane basandaye nk'intama zitagiraumwungeri.
37Maze abwira abigishwa be ati “Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake.
38Nuko rero mwinginge nyir'ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.”