Mubw 1:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Amagambo y'Umubwiriza mwene Dawidi,umwamiutuyei Yerusalemu.

2Umubwiriza aravuga ati “Ubusa gusa! Nta kamaro! Byose niubusa!”

3Ibyoumuntu agokera byose akiri mu isi bimumarira iki?

4Abo ku ngoma imwe barashira hakaza abo ku yindi, ariko isi ihoraho iteka.

5Izuba na ryo rirarasa rikarenga, rikihutiragusubiraaho rirasira.

6Umuyagauhuhawerekeye ikusiugahindukirira ikasikaziuhoraunyuranamo mu rugendo rwawo, kandiugaruka kuzengurukamu nzira zawo.

7Inzuzi zose zisuka mu nyanja, nyamara inyanja ntiyuzura. Aho inzuzi zinyura ni ho zisubirakunyura.

8Ibintu byose bifiteumuruhomwinshiutavugwa: ijisho ntirihaga kurora, n'amatwi ntarambirwa kumva.

9Ibyahozeho ni byo bizongera kubaho, kandi ibyakozwe ni byo bizongera gukorwa, nta cyadutse munsi y'ijuru.

10Mbese hariho ikintu cyavugwa ngo “Dore iki ni inzaduka”? Na cyo cyahozeho kera mu bihe byariho mbere yacu.

11Ibya mbere ntibicyibukwa, n'ibizaza hanyuma na byo abazakurikiraho ntibazabyibuka.

12Jyewe Umubwiriza, nariumwami wa Isirayeli i Yerusalemu.

13Nakomejeumutimawanjye gushaka no kugenzurishaubwenge, kugirango menye iby'ibintu byose bikorerwa munsi y'ijuru, n'umuruhomubi Imana yahaye abantu ngo bawuruhe.

14Nabonye imirimo yose ikorerwa munsi y'ijuru, kandi mbona byose ariubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

15Ibigoramye ntibigororwa, kandi ibyabuze ntibibarika.

16Nibwiye mu mutimawanjye ndavuga nti “Dore niyunguyeubwenge bwinshi kurusha abambanjirije i Yerusalemu bose. Niukuriumutimawanjye wabonyeubwenge bwinshi no kumenya.”

17Nakomejeumutimawanjye kumenyaubwenge no kumenya iby'ubusazin'ubupfapfa, menya yuko na byo ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga,

18kukoubwenge bwinshi burimoagahinda kenshi, kandiuwungukaubwenge yunguka n'umubabaro.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>