1Isazi zipfuye zituma amadahano yoshejwe n'abosa anuka nabi, ni koubupfapfa buke bwononaubwenge n'icyubahiro.
2Umutimaw'umunyabwenge uri iburyo bwe, arikoumutimaw'umupfapfa uri ibumosobwe.
3Ariko kandi iyoumupfapfa ari mu nziraubwenge buramucika,umuntu abonye wese akamwitaumupfu.
4Umutegetsi nakurakarira ntukamuhunge, kuko gutuzaguhosha ibicumurobikomeye.
5Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru, ni cyo gicumurogikorwa n'umutegetsi:
6abapfapfa bashyirwa imbere, kandi imfura zigasubizwa inyuma.
7Nabonye abaretwa bagendera ku mafarashi, na byo ibikomangoma bigendesha amaguru nk'abaretwa.
8Ucukuraurwobo azarugwamo, kandiumenaurugoinzoka izamurya.
9Ucukuraamabuye azakomeretswa na yo, n'uwasainkwi zimushyira mu kaga.
10Intorezo iyo igimbye nyirayo ntayityaze, aba akwiriye kuyongera amaboko, arikoubwenge bugiraakamaro ko kuyobora.
11Umugombozi iyo ariwe n'inzoka atigomboye aba yari amaze iki?
12Amagambo ava mu kanwa k'umunyabwenge amuteraigikundiro, ariko iminwa y'umupfapfa izamurohamu rumira.
13Itangira ry'amagambo ava mu kanwa ke niubupfapfa, kandi iherezo ry'amagambo ye niubusazibuteraamahane.
14Umupfapfa ahomboka mu magambo menshi. Umuntu ntazi ibizaba, kandi ibizaba mu nyuma ze ni nde wabasha kubimubwira?
15Imirimo y'abapfapfa ibananiza bose, kukoumupfapfa atazi uko akwiriye kujya ku murwa.
16Wa gihugu we, iyoufiteumwami ariumwana muto, kandi ibikomangoma byawe bikaba ibiryakare, ubaubonye ishyano.
17Wa gihugu we, ubeuhiriwe iyoufiteumwana w'imfura houmwami, kandi ibikomangoma byawe bikarya mu gihe gikwiriye, kugirango bigire amagara bitarimo isindwe.
18Ubute bugoramisha igisenge, kandi amaboko adeha atuma inzu iva.
19Ibirori bigirirwa gusetsa, kandi vino inezezaubugingo, kandi ifeza ni yo isubizaibintu byose.
20Ntugatukeumwami ndetse ntukabitekereze, ntugatuke abakire uri mu nzuuryamamo, kuko inyoni yo mu kirere yagurukanaijwi ryawe, kandi igifite amababa cyabyamamaza.