Mubw 11:1-10 BYSB2001 - Bible AI

1Nyanyagiza imbuto yawe ku mazi, kuko igihe nigisohora,uzayibona hashize iminsi myinshi.

2Ubigabanye barindwi ndetse n'umunani, kukoutaziibyago bizatera ku isi ibyo ari byo.

3Iyo ibicu byuzuwemon'imvura biyisandaza ku isi, kandi igiti iyo kiguye cyerekeye ikusi cyangwa ikasikazi, aho kiguye ni ho kiguma.

4Uhora yitegerezaumuyagantabiba, kandiuhoraareba ibicu ntasarura.

5Ukoutaziinzira y'umuyagaiyo ari yo, cyangwa uko amagufwa akuriramu nda y'utwite, ni koutaziimirimo y'Imana ikora byose.

6Mu gitondo ujyeubibaimbuto zawe, kandi nimugoroba ntukaruhureukubokokwawe, kukoutaziikizera ari iki cyangwa kiriya, cyangwa yuko byombi bizahwanya kuba byiza.

7Niukuriumucyouranezeza, kandi kurebaizuba bishimisha amaso.

8Niukuriumuntu narama imyaka myinshi akwiriye kuyinezererwamo yose, ariko ntakibagirwe iminsi y'umwijima kuko izaba myinshi. Ibibaho byose niubusa.

9Wa musorewe, ishimireubusorebwawe n'umutimawaweukunezeze mu minsi y'ubutobwawe, kandi ujyeugenda mu nziraumutimawaweushaka no mu mucyo wo mu maso yawe, ariko menya yuko ibyo byose bizatuma Imana igushyira mu rubanza.

10Nuko rero ikureumubabaro mu mutimawawe, kandiutandukanyeumubiriwawe n'ibibi bikube kure, kukoubuton'ubusoreariubusa.

© Bible Society of Rwanda, 2001
/div>