1Ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y'ubusorebwawe, iminsi mibi itaraza n'imyaka itaragera, ubwouzabauvugauti “Sinejejwe na byo.”
2Izuba n'umucyo n'ukwezi n'inyenyeri bitarijimishwa, n'ibicu bitaragaruka imvura ihise,
3n'igihe abarinzi b'inzu bazahindaumushyitsi kandi intwari zikunama, n'abasyi bakarorera kuko babaye bake, n'abarungurukiramu madirishya bagahuma kandi imiryango yerekeye ku nzira igakingwa,
4n'ijwi ry'ingasire rigaceceka kandiumuntu akabyutswan'ubunyoni, n'abakobwa baririmba bose bagacishwa bugufi,
5niukuribazatinya ibiri hejuru bafatirwe n'ubwoba mu nzira, kandi igiti cy'umuluzikizarabya, n'igihōre kizaba kiremereye kandi kwifuza kuzabura, kukoumuntu aba ajya iwabo h'iteka, abarira bakabungerera mu mayira,
6akagozi k'ifeza kataracika n'urwabya rw'izahabu rutarameneka, n'ikibindi kitaramenekera ku isōko n'uruzigarutaravunikira ku iriba
7n'umukunguguugasubiramu butakauko wahoze, n'umwukaugasubiraku Mana yawutanze.
8Nukoumubwiriza aravuga ati “Niubusagusa nta kamaro, byose niubusa.”
9Maze kandi kuko Umubwiriza yariumunyabwenge, yakomeje kwigisha abantuubwenge. niukuriyaratekereje agenzura ibintu, aringaniza imigani myinshi.
10Umubwiriza yashatse kumenya amagambo akwiriye n'ibyanditswe bitunganye, iby'amagambo y'ukuri.
11Amagambo y'abanyabwenge ameze nk'ibihosho, n'amagambo y'abakuru b'amateraniro ameze nk'imbereri zishimangiwe cyane, yatanzwe n'umwungeri umwe.
12Ariko kandi mwana wanjyeuhuguke. Kwandika ibitabo byinshi ntibigira iherezo, kandi kwiga cyane binanizaumubiri.
13Iyi ni yo ndunduro y'ijambo, byose byarumviswe. WubaheImana kandiukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo bikwiriyeumuntu wese.
14Kuko Imana izazanaumurimowose mu manza, n'igihishwe cyose ari icyiza cyangwa ikibi.