Mubw 2:1-26 BYSB2001 - Bible AI

1Nibwiye mu mutimawanjye nti “Henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.”Maze mbona ko na byo ariubusa.

2Navuze ibyo gusekanti “Niubusazi”, n'iby'ibitwenge nti “Bimaze iki?”

3Nishatse mu mutimauko nakwishimishaumubiriwanjye vino, ariko ngoumutimawanjyeukomeze kunyobozaubwenge, ngashaka n'uburyo nakora iby'ubupfapfa, kugirango menye icyo bumarira abantu babukorera munsi y'ijuru mu minsi bakiriho yose.

4Nikoreye imirimo ikomeye, niyubakiye amazu, nitereye inzabibu,

5nihingiye imirima, n'imirima y'uburabyo izitiwe, nyiteramo ibiti by'amoko yose y'imbuto ziribwa,

6nifukuriyeamariba y'amazi, kugirango nyavomerere imirima yororerwamo ibiti.

7niguriyeabagaragu n'abaja babyarira abandi mu rugo rwanjye, kandi ngiraubutunzi bwinshi bw'amashyo y'inka n'imikumbi y'intama, ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose.

8Nirundaniriza ifeza n'izahabu, n'ubutunzi buherereye ku bami buvuyemu ntara zose, nishakiye abaririmbyi b'abagabo n'ab'abagore n'ibinezeza abantu, n'ibicurangwa by'uburyo bwose.

9Nuko ndakomera kandi ndusha abambanjirije i Yerusalemu bose kunguka, nkomeza n'ubwenge bwanjye.

10Kandi sinimye amaso yanjye icyo yifuza cyose, nta n'umunezero wose nimyeumutimawanjye, kukoumutimawanjye wishimiraga imirimo yanjye yose. Ibyo ni byo byari ingororano z'imirimo yanjye yose.

11Maze nitegereje imirimo yose y'amaboko yanjye n'imiruho yose niruhijenkora, nsanga byose ariubusa, ari nko kwiruka inyuma y'umuyaga, kandi nta gifiteumumarokiri munsi y'ijuru.

12Nisubiramo ngo ndebeubwenge n'ubusazin'ubupfapfa. Mbeseuzasimburaumwami azabasha gukoraiki? Keretse ibisanzwe bikorwa.

13Nuko mbona koubwenge burutaubupfapfa nk'ukoumucyourutaumwijima.

14Amaso y'umunyabwenge ari mu mutwe we, na weumupfapfa agenda mu mwijima atabona, nyamara nabonye ko amaherezo ya bose ari amwe.

15Ni ko kwibwira mu mutimanti “Ibiba ku mupfapfa ni byo bizambaho. None se kumurushaubwenge byamariye iki?”Ni ko kwibwira mu mutimanti “Ibyo na byo niubusa.”

16Eregaumunyabwenge ameze nk'umupfapfa, na we ntiyibukwa iteka, kuko mu bihe bizaza bose bazaba bibagiranye. Eregaumunyabwenge na we apfa nk'umupfapfa!

17Ni ko kwangaubugingo, kuko imirimo ikorerwa munsi y'ijuru yamereye nabi. Byose niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

18Maze nanga imiruho yanjye yose naruhiyemunsi y'ijuru, kuko nzayisigiraumuntuuzansimbura.

19Kandi ni nde uzi yuko azabaumunyabwenge cyangwaumupfapfa? Nyamara azategeka imirimo yanjye yose nakoze, ngaragarizamoubwenge munsi y'ijuru. Ibyo na byo niubusa.

20Ni cyo cyatumye nisubiramo, ngahebyaumutimawanjye ku miruho yanjye yose naruhiyemunsi y'ijuru,

21kuko habahoumuntuukoranaubwenge no kumenya n'ubuhanga, nyamara azabisigirautabiruhiye, bibeumuragewe. Ibyo na byo niubusa, ni ibibi bikomeye.

22None seumuntu akura iki mu miruho ye yose, no mu byoumutimawe washishikariye munsi y'ijuru?

23Kuko iminsi ye yose ari agahinda, n'imiruho ye ari ishavu, ndetse na nijoroumutimawe nturuhuka. Ibyo na byo niubusa.

24Ntakigiriraumuntu akamaro kiruta kurya no kunywa, no kunezereshaubugingo bwe ibyiza biturukamu miruho ye. Nabonye yuko ibyo na byo biva mu kubokokw'Imana.

25None se ni nde wabasha kurya no kwinezeza akandusha?

26Kukounezeza Imana ari we ihaubwenge no kumenya n'umunezero, arikoumunyabyaha imuhaumuruhongo asarure arunde, abone ibyo guhaunezeza Imana. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>