1Ikintu cyose kigenerwa igihe cyacyo, n'icyagambiriwe munsi y'ijuru cyose gifiteumwanya wacyo.
2Hariho igihe cyo kuvukan'igihe cyo gupfa, igihe cyo guteran'igihe cyo kurandura ibikūri.
3Igihe cyo kwica n'igihe cyo gukiza, igihe cyo gusenya n'igihe cyo kubaka.
4Igihe cyo kuriran'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina.
5Igihe cyo kujugunya amabuye n'igihe cyo kuyarunda, igihe cyo guhoberana n'igihe cyo kwirinda guhoberana.
6Igihe cyo gushaka n'igihe cyo kuzimiza, igihe cyo kwimana n'igihe cyo gutanga.
7Igihe cyo gutabura n'igihe cyo kudoda, igihe cyo guceceka n'igihe cyo kuvugaigihe cyo gukunda n'igihe cyo kwanga,
8igihe cy'intambara n'igihe cy'amahoro.
9Ibyoumuntu akora yirushyabimumarira iki?
10NabonyeumuruhoImana yahaye abantu ngo barushywe na wo.
11Ikintu cyose yakiremye ari cyiza mu gihe cyacyo. Kandi yashyize ibitekerezo by'igihe cy'iteka mu mitima yabo,uburyoumuntu atabasha gusesengura imirimo Imana yakoze,uhereye mbere na mbereukazageza ku iherezo.
12Nzi yuko ari nta cyiza kiriho kibarutirakunezerwa, no gukoraneza igihe bakiriho cyose.
13Kandi koumuntu wese akwiriye kurya no kunywa, no kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose, kuko na byo ariubuntu bw'Imana.
14Nzi yuko icyo Imana ikora cyose kizahoraho iteka ryose, ntibishoboka kucyongeraho cyangwa kukigabanyaho, kandi Imana yakiremeye kugirango abantu bayubahe.
15Ikiriho cyahozeho na kera kandi ikizabaho cyahozehouhereye kera, kandi Imana yongera kugarura ibyakuweho.
16Maze kandi nabonye munsi y'ijuru, aho kubonaimanza zitabera habaye ibyaha, ahahoze ibyo gukiranuka, ibyaha ni ho byasubiye.
17Ni ko kwibwira mu mutimawanjye nti “Imana izaciraurubanza abakiranutsi n'abanyabyaha, kuko aho ari ho hazaba igihe cy'ikintu cyose n'umurimowose.”
18Nibwiye mu mutimanti “Bimera bityo ku bw'abantu kugirango Imana ibagerageze, kandi ngo bīmenyeho yuko na boubwabo bameze nk'inyamaswa.
19Kuko ikiba ku bantu ari cyo kiba no ku nyamaswa, ikibibaho ni kimwe, nk'uko bapfa ni ko zipfa. Niukuribyose bihumekakumwe,umuntu nta cyo arusha inyamaswa kuko byose ariubusa.
20Byose bijya hamwe, byose byavuye mu mukungugu kandi byose bizawusubiramo.
21Ni nde uzi yukoumwuka w'umuntuuzamukaukajya hejuru, kandi akamenya yuko uw'inyamaswaumanukaukajya mu butaka?”
22Ni cyo gituma mbona yuko nta kirenze ibi:umuntu kunezezwa n'imirimo ye, ibyo ni byo mugabane we. Ni nde wamugarura ngo arebe ibizaba mu nyuma ze?