1Nsubiyeinyuma mbona iby'agahato byose bikorerwa munsi y'ijuru, mbona n'amarira y'abarengana babuze kirengera,ububasha bwari bufitwe n'ababarenganyaga kandi ntibari bafite uwo kubahumuriza.
2Ni cyo cyatumye nshima abapfuye kurutaabazima bakiriho.
3Niukuribose barutwa n'utigeze kubaho, akaba atabonye imirimo mibi ikorerwa munsi y'ijuru.
4Kandi mbona imirimo yose n'iby'ubukorikori byose, yuko ari byo bitumaumuntu agirira ishyari mugenzi we. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
5Umupfapfa aripfumbata agasigara aryaumubiriwe.
6Urushyirumwe rwuzuyerufiteamahoro, biruta amashyi yombi yuzuyeafiteumuruhono kwiruka inyuma y'umuyaga.
7Nsubiyeinyuma mbona ibitagiraumumaromunsi y'ijuru.
8Harihoumuntu nyakamweutagira uwo babana, ndetse ntagire n'umwana cyangwaumuvandimwe, nyamara imiruho ye yose ntigira iherezo kandi amaso ye ntahagaubutunzi. Ajya yibwira ati “Ni nde mbikorera bikabuzaubugingo bwanjye ibyiza?”Ibyo na byo niubusa, niukuriniumuruhomubi.
9Ababiri baruta umwe, kuko babona ibihembo byiza by'imirimo yabo,
10kuko iyo baguye umwe abyutsa mugenzi we, arikouguyeari wenyine atagiraumubyutsa, aba abonye ishyano.
11Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate?
12Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandiumugoziw'inyabutatuntucikavuba.
13Umusorew'umukeneufiteubwenge arutaumwamiushaje w'umupfapfautacyemera kugirwa inama,
14kuko yari avuye mu nzu y'imbohe ngo yimikwe, ndetse mu gihugu yimitswemo ni cyo yavukiyemo ariumukene.
15Nabonye abantu bazima bose bagendera munsi y'ijuru baherereye mu ruhande rw'uwo musorewazunguyeumwami.
16Abantu bose yategekaga ntibagiraga uko bangana, ariko abazakurikiraho ntibazamwishimira. Niukuriibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
17Nujya mu nzu y'Imana ujyeurinda ikirenge cyawe, niwegeraukumva biruta gutamba ibitambo by'abapfapfa, kuko batazi ko bakora nabi.