1Ntukihutirekubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundireumutimawawe kugiraishyushyuryo kugiraicyouvugiraimbere y'Imana, kuko Imana iri mu ijuru naweukabauri mu isi. Nuko rero amagambo yawe ajye aba make.
2Inzozi zizanwa n'imiruho myinshi, kandi ijwi ry'umupfapfa rimenyekanira ku magambo menshi.
3Nuhigira Imanaumuhigontugatinde kuwuhigura, kuko itanezerewe abapfapfa. Ujyeuhigura icyo wahize.
4Guhigaumuhigontuwuhigure birutwa no kutawuhiga.
5Ntugakundire akanwa kawe gucumuzaumubiriwawe, kandi ntukavugireimbere ya marayika uti “Narafuditse.”Kuki Imana yarakarira ijwi ryawe, ikarimburaumurimow'amaboko yawe?
6Nk'uko mu nzozi nyinshi harimo ibitagiraumumarobyinshi, no mu magambo menshi ni ko bimeze, ariko weho ujye wubahaImana.
7Nubonamu ntaraumukeneurengana, n'abanyarugomobakurahoimanza zitabera no gukiranuka ntibikagutangaze, kuko Isumbyaabakuruubukuruibyitegereza, kandi hariho abakuru babarengeje.
8Nyamarauburumbuke bw'igihugu ni ubwa bose,umwami na we ubwe atungwano guhingirwa.
9Ukunda ifeza ntabwo ahaga ifeza n'ukunda kunguka byinshi na we ni uko. Ibyo na byo niubusa.
10Iyo ibintu bigwiriye ababirya na bo baragwira, nyirabyo aba yungutse iki kitariukubirebesha amaso gusa?
11Ibitotsi by'umukozibimugwa neza, n'iyo ariye bike cyangwa byinshi, ariko guhagak'umukirekumubuzagusinzira.
12Hariho ikibi gikabije nabonye munsi y'ijuru, ni cyo butunzi nyirabwo yibikiye bukamuteraamakuba,
13ubwo butunzi bukamarwa no guhomba, kandi iyo abyayeumwana ntabona icyo amupfumbatisha.
14Uko yavuye mu nda ya nyina ariumutumbure, azagenda atyo nk'uko yaje, ari nta cyo azajyana cy'ibyo yaruhiyeyatwara mu ntoki.
15Icyo na cyo ni ikibi gikabije, kuko uko yaje ari ko azagenda. Byamumariye iki gukoreraumuyaga?
16Iminsi ariho yose arīra mu mwijima, abonaumubabaro mwinshi, agira indwara n'uburakari.
17Dore icyo nabonye kibereyeumuntu cyiza kandi kimutunganiye, niukurya no kunywano kunezezwa n'ibyiza by'imirimo ye yose akorera munsi y'ijuru mu minsi yose akiriho, iyo Imana yamuhayekuko ibyo ari byo mugabane we.
18Kandiumuntu wese Imana yahayeubutunzi n'ubukireikamuha kubirya, akihaumugabane we akanezezwa n'umurimowe, ibyo niubuntu bw'Imana.
19Imana izagwizaumunezero mu mutimawe, bitume atibaza cyane iminsi azamara akiriho.