1Hariho ikibi nabonye munsi y'ijuru kijya kiremerera abantu:
2umuntu Imana yahayeubutunzi n'ubukiren'icyubahiro, ntabure ibyoumutimawe wifuza byose, ariko Imana ntimuhe inda yo kubirya, ahubwoumushyitsi akaba ari weubyirīra, ibyo na byo niubusa, n'indwara mbi.
3Umuntuubyaye abana ijana akarama imyaka myinshi, iminsi yo kubahokwe ikagwira arikoumutimawe ntuhageibyiza, akabura n'aho ahambwa, ndavuga yuko bene uwo arutwa n'inda yavuyemo.
4Kuko iyo nda iza ariubusaikagenda mu mwijima, kandi izina ryayo ritwikiriwe n'umwijima,
5ndetse ntiyigeze kubonaizuba haba no kurimenya, iyo nda iba iguwe neza kurutawa wundi.
6Naho yarama imyaka ibihumbi bibiri atanezezwa n'ibyiza, mbese bose ntibajya hamwe?
7Imirimo yoseumuntu akora aba akorera inda ye, nyamara ntashiraumururumba.
8Umunyabwenge arushaumupfapfa iki? Umukeneuzi kwitondera imbere y'abakiriho aba afite iki?
9Kubonesha amaso biruta kuzererezaumutima. Ibyo na byo niubusa, ni nko kwiruka inyuma y'umuyaga.
10Ikiriho cyose cyiswe izina kera kandiumuntu azwi icyo ari cyo, ntashobora kurwanyaumurusha amaboko.
11Ko haba ibintu byinshi bigwiza ibitagiraumumaro, ibyo byunguraumuntu iki?
12Noneho ni nde wamenya ikigiriraumuntuumumaroakiriho, mu minsi yose yo kubahokwe kutagiraumumaroigahita nk'igicucu? Ni nde wabasha kubwiraumuntu ibizaba munsi y'ijuru mu nyuma ze?