1Kuvugwa neza kurutaamavuta atamye y'igiciro cyinshi, kandiumunsi wo gupfamourutaumunsi wo kuvukamo.
2Kujya mu rugo rurimoimiborogo biruta kujya mu rugo rurimoibirori, kuko ibyo ari byo herezo ry'abantu bose, kandiukiriho azabihorana ku mutimawe.
3Agahinda karuta guseka, kuko agahinda kagaragaye mu maso kanezezaumutima.
4Umutimaw'abanyabwenge uri mu nzu y'imiborogo, arikoumutimaw'abapfapfa uri mu nzu y'ibyishimo.
5Ibyiza niukwemera guhanwa n'umunyabwenge kurutakumva indirimbo y'abapfapfa.
6Kuko gusekak'umupfapfa kumezenk'amahwa aturagurikira munsi y'inkono, ibyo na byo niubusa.
7Niukuriagahato gahinduraumunyabwengeumupfapfa, kandi impongano zicaubwenge.
8Iherezo ry'ikintu riruta intangiro yacyo, uw'umutimawihangana aruta uw'umutimaw'umwibone.
9Ntukihutirekurakara mu mutima, kukouburakari buba mu mutimaw'umupfapfa.
10Ntukavuge uti “Ni iki cyatumye ibihe bya kera biruta iby'ubu?”Ubwenge si bwo buguteyekubazautyo.
11Ubwenge buhwanijeubwiza nk'ibyoumuntu arazwe, ndetse burushaho kubonerera abakireba izuba.
12Kukoubwenge ariubwugamonk'uko ifeza ariubwugamo, arikoumumarowo kumenya ni uyu: ni ukoubwenge burindaubugingo bw'ubufite.
13Itegerezeumurimow'Imana. Ni nde wabasha kugorora icyo yagoretse?
14Ku munsi w'amahirwe ujye wishima, no ku munsi w'amakuba ujyeutekereza yuko Imana ari yo yaremye byombi ikabibangikanya, kugirangoumuntu atazabona ibizaba mu nyuma ze.
15Ibi byose nabibonye mu minsi namaze y'impfabusa: habahoumukiranutsiukenyuka kandi akiranuka, kandi habahoumunyabyahauramba kandi akora ibibi.
16Ntugakabye gukiranuka kandi ntiwigireumunyabwenge burengeranye. Ni kuki wirimbuza?
17Ntugashayishe gukoraibibi ntukaben'umupfapfa. Byakumarira iki gukenyuka?
18Ibyiza ni uko bimweubikomeza ndetse ibindi ntukabikurehoiminwe, kukouwubahaImana azava muri ibyo byose.
19Ubwenge buteraumunyabwenge imbaraga kurutaabatware cumi bari mu mudugudu.
20Niukurinta mukiranutsi uri mu isi,ukoraneza ntacumure.
21Kandi ntukiteku magambo yose avugwa, kugirangoutumvaumugaragu wawe agutuka,
22kuko kenshi mu mutimawawe nawe uzi ko watukagaabandi.
23Ibi byose nabigerageje mu bwenge. Naravuze nti “Nzabaumunyabwenge”, ariko bumba kure.
24Ibiriho biri kure ikuzimucyane, ni nde wabishyikira?
25Ndahindukiramaramaje mu mutimakumenya no kugenzura no gushakaubwenge, no guhanuza ibintu no kumenya ko ibibi ariubupfapfa, kandi koubupfapfa ari ibisazi.
26Maze mbona ikintu kirushaurupfu kurura: niumugoreumezenk'umutegon'inshundura, n'amaboko ye akaba nk'ingoyi. Unezeza Imana azamurokoka, arikoumunyabyaha azafatwa na we.
27Umubwiriza aravuga ati “Dore iki ni cyo nabonye negeranya kimwe n'ikindi, kugirango menye impamvu zabyo,
28ari cyoumutimawanjyeugishaka ariko sindakibona: mu bagabo igihumbi nabonye umwe, ariko mu bagore bose nta n'umwe nabonye.
29Dore icyo nabonye gusa ni iki: ni uko Imana yaremyeumuntuutunganye, ariko abantu bishakiye ibihimbano byinshi.”