Mubw 8:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Ni ndeumezenk'umunyabwenge? Kandi ni nde uzi uko ikintu gisobanurwa? Ubwenge bw'umuntu buteramu maso he gucya bukahamaraumunya.

2Nkugiriye inama:ukomeze itegeko ry'umwami ku bw'indahiro warahiye Imana.

3Ntukagireubwira bwo gusezera, ntugashishikarire ikibi, kukoumwami akora icyo ashatse cyose.

4Erega ijambo ry'umwami rifiteububasha! Kandi ni nde watinyuka kumubazaati “Urakora ibiki?”

5Ukomeza itegeko ntazamenya ikibi,umutimaw'umunyabwengeugenzura ibihe n'imanza,

6kuko ikintu cyose kigira igihe cyacyo n'urubanza gicirwa, kandi imibabaro y'umuntu iramuvuna

7kuko atazi ibizaba. Ni nde wabasha kumubwira uko bizamera?

8Nta muntuufiteububasha ku mwuka we kugirango awiyumirize, kandi nta bubasha afite bwo kwīmīraumunsi wo gupfa. Muri izo ntambara nta gusezererwa, kandiuwitanze gukoraibibi ntibizamurokora.

9Ibi byose narabibonye, nerekezaumutimawanjye kumenyaumurimowoseukorerwa munsi y'ijuru: haba ubwoumuntu agiraububasha ku wundi bwo kumugirira nabi.

10Nabonye abanyabibi bahambwa, bakajya ikuzimu, kandi abakoze ibitunganye na bo bakurwa mu buturobwera bakibagirana mu murwa. Ibyo na byo niubusa.

11Kuko iteka ry'umurimomubi rituzuravuba, ni cyo gituma imitima y'abantu ishishikarira gukoraibibi.

12Nubwoumunyabyaha acumuraincuro ijana ariko akaramba, nzi rwose yuko abubahaImana bari imbere yayo ari bo bazamererwa neza.

13Arikoumunyabyaha we ntazamererwa neza no kuramba ntazaramba, ndetse n'iminsi ye izaba nk'igicucu gihita, kuko atubahaImana ari imbere yayo.

14Hariho ikitagiraumumarogikorerwa mu isi, ni uko habaho abakiranutsi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranirwa, kandi habaho abanyabibi bababwaho n'ibikwiriye imirimo y'abakiranutsi. Ni ko kuvuganti “Ibyo na byo niubusa.”

15Nuko mperako nshima ibitwenge, kuko munsi y'ijuru nta kirutiraumuntu kurya no kunywano kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumanana we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhayekubahomunsi y'ijuru.

16Ubwo nerekezagaumutimawanjye kumenyaubwenge no kurebaimirimo ikorerwa mu isi (kuko harihouwibuza ibitotsi ku manywa na nijoro),

17nuko nitegereje imirimo y'Imana yose,nsanga yukoumuntu atabasha kugenzuraumurimowoseukorerwa munsi y'ijuru, kuko nubwoumuntu yakwihata kuwumenya atazawumenya, ndetse nubwoumunyabwenge yibwira ko azawumenya, ariko ntazawumenya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>