1Ibyo byose nabitekereje mu mutimawanjye kugirango mbigenzure, yuko abakiranutsi n'abanyabwenge bari mu maboko y'Imana, n'imirimo yabo ariurukundo cyangwaurwangoumuntu nta cyo azi muri ibyo, byose biri imbere yabo.
2Byose kuri bose bibageraho kumwe: amaherezo y'abakiranutsi n'ay'abakiranirwa ni amwe, ay'umwizauboneye n'ay'uwanduye, ay'utamba ibitambo n'ay'utabitamba, ukoumwiza amera ni ko n'umunyabyaha ameze,urahira ameze nk'utinya kurahira.
3Iki ni ikibi cyo muri byose bikorerwa munsi y'ijuru, yuko amaherezo ya byose ari amwe, kandi imitima y'abantu yuzuyemoibibi, ndetse mu mitima y'abo bakiriho harimo ibisazi, ariko iherezo bazakurikira abapfuye babasangeyo.
4Ufatanya n'abazima bose aba agifite ibyiringiro, kuko imbwa nzima iruta intare ipfuye.
5Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi kandi nta ngororano bakizeye, kuko batacyibukwa.
6Urukundo rwabo n'urwangano rwabo n'ishyari ryabo, byose biba bishize, kandi nta mugabane bakizeye mu bikorerwa munsi y'ijuru byose, kugezaibihe byose.
7Igendere wirīre ibyokurya byawe wishimye, kandi winywere vino yawe n'umutimaunezerewe, kuko Imana imaze kwemera imirimo yawe.
8Imyambaro yawe ihore yera, kandi mu mutwe wawe ntihakaburemoamavuta.
9Wishimane n'umugorewaweukunda iminsi yoseuzamaraukiriho, ni yo Imana yaguhayemunsi y'ijuru, yose ni iminsi yawe y'impfabusa, kuko ibyo ari byo wagabanye muri ubu bugingo, kandi no mu miruho yaweugokera munsi y'ijuru.
10Umurimowawe wose werekejeho amaboko yaweuwukoraneumwete, kuko ikuzimuahouzajya nta mirimo nta n'imigambiuzahabona, haba no kumenya cyangwaubwenge.
11Nongeye kubonamunsi y'ijuru mbona yuko aho basiganwa abanyambaraga atari bo basiga abandi, kandi mu ntambara intwari atari zo zitsinda, ndetse abanyabwenge si bo babona ibyokurya, n'abajijutse si bo bagiraubutunzi, n'abahanga si bo bafite igikundiro, ahubwo ibihe n'ibigwiriraumuntu biba kuri bose.
12Erega nta muntu uzi igihe cye, uko amafi afatwa mu rushundura n'inyoni na zo zikagwa mu mutego, uko ni ko abantu na bo bategwa mu gihe cy'amakuba, iyo baguwe gitumo.
13Kandi nabonyeubwenge munsi y'ijuru, bwambereye igikomeye.
14Harihoumudugudumutourimoabantu bake, maze hazaumwamiukomeye arawutera, arawugotaawurundaho ibirundo byo kuririraho.
15Nuko habonekamoumukeneuziubwenge, akirisha uwo muduguduubwenge bwe, nyamara nta muntu wibutse uwo mukene.
16Mperako ndavuga nti “Ubwenge burutaimbaraga.”Ariko reroubwenge bw'umukeneburahinyurwa, kandi amagambo ye ntiyumvikana.
17Amagambo y'umunyabwenge avugirwa ahiherereye, arutaurusakurw'umutwareutwara abapfapfa.
18Ubwenge burutaintwaro z'intambara, arikoumunyabyaha umwe arimbura ibyiza byinshi.