Nah 2:1-14 BYSB2001 - Bible AI

1Dore mu mpinga z'imisozi amaguru y'uzanye inkuru nziza, akamamaza iby'amahoro! Yuda we, komeza ibirori byawe byera, higura imihigo yawe kukoumunyabibi atazongera kunyura iwawe, yatsembweho pe.

2Uvunagura azamukiyeimbere yawe, komera ku gihome, rinda inzira, kenyeraukomeze, iyongeremo imbaraga y'ubutwari.

3Uwiteka agaruye icyubahiro cya Yakobo nk'icyubahiro cya Isirayeli, kuko abanyazi babasahuye bagakokora amashami y'inzabibu zabo.

4Ingabo z'intwari ze bazirabye imituku, ingabo ze zishizeubwoba zambaye imihemba, ibyuma by'amagare ye y'intambara birarabagirana ku munsi wo kwitegura kwe, babangura amacumu biteyeubwoba.

5Amagare y'intambara arahinda mu mayira, arihuta cyane anyuranamo mu nzira nyabagendwa. Uko asa ameze nk'imuri, arihuta nk'imirabyo.

6Aribuka ibirangirire bye uko bagenda basitara, barihutirakujya ku nkike zaho kandi bakitegura kwirwanaho.

7Imigomero y'imigezi iragomorowe, n'ingoro y'Umwami irariduka.

8Huzabuyambitsweubusaajyanwa ari imbohe, abaja be baraganya nk'inuma ziguguzabikubitamu bituza.

9Ariko i Nineveuhereye kera hari hameze nk'ikidendezi cy'amazi, ariko ubu barahunga. Barabahamagara bati “Nimuhagarare, nimuhagarare.”Ariko ntihagira n'umweukebuka.

10Nimusahure ifeza, musahure n'izahabu, kuko ibibitswe n'ubwiza bw'ibintu byose by'igiciro cyinshi bidateze gushira.

11Harimoubusa, hose niumusakaharasenywe. Umutimaurihebye, amavi arakomangana, imibabaro yabaciye imigongo kandi mu maso habo hose harasuherewe.

12Ubuvumobw'intare buri hehe, n'aho imigunzu y'intare irīra, aho intare y'ingabo n'iy'ingore n'ibyana byazo byajandajandaga bitagira icyo byikanga?

13Intare itanyaguriraibyana byayo ibibihagije, ikanigira ingore yayo, ikuzuzaamasenga yayo ibyo yishe n'ubuvumobwayo ibyo yasahuye.

14Uwiteka Nyiringabo aravuga ngo “Dore ndakwibasiye kandi nzatwika amagare yawe y'intambara ahindukeumwotsi, n'imigunzu yawe y'intare izicishwa inkota. Nzakura iminyago yawe ku isi, kandi ijwi ry'intumwa zawe ntirizongera kumvikanaukundi.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>