1Umurwauvusha amarasouzabona ishyano! Wuzuwemoibinyoma n'ubwambuzi, ntabwo basiba kunyaga.
2Urusakurw'ikiboko,urusakurwo guhinda kw'inziga, imirindi y'amafarashi agenda aca isibo, ikiriri cy'amagare y'intambara asimbuka,
3ugendera ku ifarashi akisuka mu rugamba, n'inkota irabya indimi, n'icumu rirabagirana, n'abishwe ishyano ryose, intumbi nyinshi zigerekeranye, n'abapfuye ntibabarika. Barasitara ku ntumbi zabo
4ibyo byose byatewe n'ubusambanyi bukabije bwa maraya wakundwaga,umurozikazi w'umuhangauguraamokoubusambanyi bwe, akagurisha n'imiryangouburozibwe.
5Dore ndakwibasiye, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, nzakubeyurirainkanda yawe mu maso hawe, kandi nzereka amokoubwambure bwawe n'amahanga nyereke ibiteye isoni byawe.
6Kandi nzakujugunyaho ibihumanya byangwaurunukankugayishe, kandi nzaguhindura igishungerwa.
7Nuko abakurebabose bazaguhunga bavuge bati “I Nineve hararimbuwe. Ni ndeuzaharirira?”Nzagushakira he abakumaraumubabaro?
8Mbeseurutai No Amoni hari hagati y'imigezi, hazengutswen'amazi, igihome cyaho ari inyanja n'urusikaruhakingiye na rwo ari inyanja?
9Etiyopiya na Egiputa hari amaboko yaho atagira ingano, Abaputi n'Abalubimubari abafasha bawe.
10Ariko abaho baragiye bajyanywe ari imbohe, n'abana babo bato babesagurijemu mahuriroy'amayira yose, n'abanyacyubahiro baho babakorerahoubufindo burobanura, kandi abakomeye baho bose bababohesha iminyururu.
11Naweuzasinda,uzahishwa,uzishakira igihomeubitewe n'abanzi.
12Ibihome byawe byose bizamera nk'imitini yeze imbuto z'imyimambere, iyounyeganyejwe zihungukiramu kanwa k'umuryi.
13Dore abantu bawe bagusigayeho ni abagore, amarembo y'igihugu cyawe yāguriweabanzi bawe,umurirowakongoye ibihindizo byawe.
14Ivomere amazi azabe ahagije mu gihe cyo kugotwa, komeza ibihome byawe. Jya mu ibumba,ukateurwondo,ukomeze itanura ry'amatafari.
15Ni houmurirouzagukongorera,uzicwa n'inkota ikumareho nk'uburima, wigwize nk'uburima, wigwize nk'inzige.
16Wigwirizaga abacuruzikurutainyenyeri zo mu ijuru,uburimaburarimbura bukīyamukira.
17Ibikomangoma byawe bimeze nk'uburima, n'abagaba bawe nk'inzige ziguye ku nzitiro mu munsi w'ibitundwemaze izuba ryarasa zikaguruka, kandi aho ziba nta wuhazi.
18Abungeri bawe barahunikira, mwami wa Ashuri we, abanyacyubahiro bawe bararuhutse,ubwoko bwawe bwatataniye mu misozi, kandi ntihaboneka uwo kubukoranya.
19Nta muti wo komoraurugumarwawe, igisebe cyawe niumufunzo. Abumvise inkuru zawe bose bakoma mu mashyi bakwishima hejuru, kandi aboutagiriraga nabi ni ba nde?