Neh 1:1-11 BYSB2001 - Bible AI

1Amagambo ya Nehemiya mwene Hakaliya.
Mu kwezi kwitwa Kisilevu mu mwaka wa makumyabiri ubwo nari ibwami i Shushani,

2Hanani wo muri bene data yaraje, azanye n'abagabo bavuye i Buyudambabaza inkuru z'Abayuda barokotse, abari barasigaye batajyanywe ari imbohe, mbaza n'inkuru z'i Yerusalemu.

3Barambwira bati “Abari batāgiye mu bunyage bagasigara mu gihugu cy'u Buyudabagize amakuba menshi baratukwa, kandi inkike z'i Yerusalemu zarasenyutse n'amarembo yaho yarahiye.”

4Maze kumva izo nkuru ndicara ndarira, mara iminsi mbabaye, niyirizaubusansengera imbere y'Imana nyir'ijuru nti

5“Ndakwinginze Uwiteka Mana nyir'ijuru, Mana nkuru iteraubwoba, ikomereza isezerano n'imbabazi abayikunda bakitondera amategeko yayo,

6none tegeraugutwi kwawe kumve n'amaso yawe arebe, wumve gusengaumugaragu wawe nsengera imbere yawe muri iyi minsi ku manywa na nijoro nsabira abagaragu bawe b'Abisirayeli, nātura ibyaha Abisirayeli twagukoreye. Ni koko jyewe n'inzu ya data twaragucumuye.

7Twagukiraniweho cyane kandi ntitwitondeye amategeko yawe n'ibyategetswe n'amateka yawe, ibyo wategetseumugaragu wawe Mose.

8Ndakwinginze, ibuka ijambo wategetseumugaragu wawe Mose uti ‘Nimucumuranzabatataniriza mu mahanga’,

9kandi uti ‘Ariko nimungarukiramukitondera amategeko yanjye mukayasohoza, nubwo abirukanywe banyu bazaba ku mpera y'isi, nzabakurayombateranye mbazane aho nitoranirije nkahatuza izina ryanjye.’

10“Abo ni bo bagaragu bawe n'abantu, wacungujeububasha bwawe bwinshi n'amaboko yawe akomeye.

11Nyagasani ndakwinginze, tegeraugutwi kwawe gusenga k'umugaragu wawe n'ukw'abagaragu bawe bishimira kubahaizina ryawe, none uheumugaragu waweumugisha,umuheno kugirirwa imbabazi n'uyu mugabo.”
Kandi ubwo nariumuziritsi wa vino y'umwami.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>