1“Ubwo bimeze bityo byose turasezerana isezerano ridakuka turyandike, abatware bacu n'Abalewi bacu n'abatambyi bacu barishyireho ikimenyetso.”
2Abashyizeho ikimenyetso ni aba: Nehemiya Umutirushata mwene Hakaliya na Sedekiya,
3na Seraya na Azariya na Yeremiya,
4na Pashuri na Amariya na Malikiya,
5na Hatushi na Shebaniya na Maluki,
6na Harimu na Meremoti na Obadiya,
7na Daniyeli na Ginetoni na Baruki,
8na Meshulamuna Abiya na Miyamini,
9na Māziya na Bilugayina Shemaya.
10Abo bari abatambyi.
Abalewi ni aba: Yoshuwa mwene Azariya na Binuwi wo muri bene Henadadi na Kadimiyeli,
11na bene wabo Shebaniya na Hodiya na Kelita, na Pelaya na Hanāni,
12na Mika na Rehobu na Hashabiya,
13na Zakuri na Sherebiya na Shebaniya,
14na Hodiya na Bani na Beninu.
15Abatware b'abantu ni aba: Paroshi na Pahatimowabu, na Elamu na Zatu na Bani,
16na Buni na Azigadi na Bebayi,
17na Adoniya na Bigivayi na Adini,
18na Ateri na Hezekiya na Azuri,
19na Hodiya na Hashumu na Besayi,
20na Harifu na Anatoti na Nobayi,
21na Magipiyashi na Meshulamuna Heziri,
22na Meshezabēli na Sadoki na Yaduwa,
23na Pelatiya na Hanāni na Anaya,
24na Hoseya na Hananiya na Hashubu,
25na Haloheshi na Piliha na Shobeka,
26na Rehumu na Hashabuna na Māseya,
27na Ahiya na Hanāni na Anani,
28na Maluki na Harimu na Bāna.
29“Abandi bantu bose, n'abatambyi n'Abalewi n'abakumirizi n'abaririmbyi n'Abanetinimu, n'abari bitandukanije mu mahanga yo mu bihugu bagatwarwa n'amategeko y'Imana, n'abagore babo n'abahungu babo n'abakobwa babo,umuntu weseujijutse akamenyaubwenge,
30bafatanya n'imfura na bene wabo, bishingiraumuvumon'indahiro ko bazajya bagendera mu mategeko y'Imana yatanzwe na Moseumugaragu w'Imana, bakitondera gusohoza ibyo Uwiteka Umwami wacu yategetse byose, no guca imanza kwe n'amateka ye,
31kandi yuko tutazashyingirana n'abanyamahanga bo muri icyo gihugu,
32kandi yuko abanyamahanga bo mu gihugu nibazana ibintu cyangwa ibyokurya byose kuguraku munsi w'isabato, tutazagura na bo ku munsi w'isabato cyangwa ku munsi mukuru, kandi yukoumwaka wa karindwi tuzaraza igihugu ihinga, tukarorera no kwishyuzaumwenda wose.
33“Kandi twishyiriraho amategeko yo gutanga kimwe cya gatatu cya shekeli ukoumwakautashye, byo gukoreshaumurimow'inzu y'Imana yacu,
34n'iby'imitsima ihora iterekwa imbere y'Imana, n'iby'amaturo y'ifu idasiba guturwa, n'iby'ibitambo byoswa bidasiba gutambwa, n'iby'amasabato n'iby'imboneko z'amezi, n'iby'iminsi mikuru yategetswe, n'iby'ibintu byera n'iby'ibitambo byo gukurahoicyaha bihongererwa Abisirayeli, n'iby'imirimo yose yo mu nzu y'Imana yacu.
35“Maze dufindira abatambyi n'Abalewi n'abantu, ngo tumenye uko bazajya batura amaturo y'inkwi, ngo bajye bazizana mu nzu y'Imana yacu uko amazu ya ba sekuruzayari ari, mu bihe byategetswe ukoumwakautashye. Izo nkwi ni izo gucanwa ku cyotero cy'Uwiteka Imana yacu nk'uko byanditswe mu mategeko.
36“Twemera no kuzanamu nzu y'Uwitekaumuganura w'ubutakabwacu, n'umuganura w'imbuto zose ziribwa z'ibiti by'amoko yose ukoumwakautashye,
37kandi no kuzanaimpfura z'abahungu bacu n'uburizabw'amatungo yacu nk'uko byanditswe mu mategeko,uburizabw'inka zacu n'ubw'intama zacu ngo tubuzanemu nzu y'Imana yacu, tubishyire abatambyi bakoraumurimow'ubutambyi mu nzu y'Imana yacu,
38kandi tukajya tuzanaumuganura w'irobe ryacu n'amaturo yacu azunguzwa, n'imbuto ziribwa zo ku biti by'amoko yose na vino n'amavuta, tukabizanira abatambyi mu byumba byo mu nzu y'Imana yacu, tugahaAbalewi kimwe mu icumi cy'ibyeze mu butakabwacu, kuko Abalewi ari bo bahawe kimwe mu icumi cy'imyaka yo mu miduguduyose.
39Kandiumutambyi mwene Aroni azajya aba hamwe n'Abalewi uko bazajya bahabwa kimwe mu icumi, kandi Abalewi na bo bazajya bazana kimwe mu icumi cya kimwe mu icumi babizane mu nzu y'Imana yacu, babishyire mu byumba by'inzu ibikwamo iby'ubutunzi.
40Abisirayeli n'Abalewi bazajya bazana amaturo azunguzwa y'amasaka na vino n'amavuta, babishyire mu byumba birimo ibintu by'ubuturobwera, bafatanije n'abatambyi bakoraumurimow'ubutambyi n'abakumirizi n'abaririmbyi, kandi ntabwo tuzatainzu y'Imana yacu.”