Neh 11:1-36 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko abatware b'abantu baguma i Yerusalemu, kandi abandi bantu bafindaubufindo bwo gukuramoabantu, umwe umwe mu icumi ngo babatuze i Yerusalemuumurwa wera, n'abandi basigaye bose mu yindi midugudu.

2Abantu bashima abagabo bose bitanze babikunze ngo bature i Yerusalemu.

3Kandi aba ni bo batware b'igihugu babaga i Yerusalemu, ariko mu miduguduy'u Buyudaumuntu wese yabaga mu gikingi cye mu muduguduw'iwabo: Abisirayeli n'abatambyi n'Abalewi, n'Abanetinimu n'abuzukuruzab'abagaragu ba Salomo.

4Muri Yerusalemu harimo bamwe bo mu Bayuda n'abo mu Babenyamini.
Muri bene Yuda ni Ataya mwene Uziya mwene Zekariya, mwene Amariya mwene Shefatiya mwene Mahalalēli wo muri bene Perēsi,

5na Māseya mwene Baruki mwene Kolihoze mwene Hazaya, mwene Adaya mwene Yoyaribu mwene Zekariya w'i Shilo.

6Bene Perēsi bari batuye i Yerusalemu bose bari abagabo b'intwari magana ane na mirongo itandatu n'umunani.

7Kandi aba ni bo bene Benyamini: Salu mwene Meshulamumwene Yowedi mwene Pedaya mwene Kolaya, mwene Māseya mwene Itiyeli mwene Yeshaya,

8akurikirwa na Gabayi na Salayi. Bose bari maganaurwenda na makumyabiri n'umunani.

9Kandi Yoweli mwene Zikiri yariumukoresha wabo, na Yuda mwene Hasenuwa yari uwa kabiri mu batware b'umurwa.

10Mu batambyi ni Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini,

11na Seraya mwene Hilukiyamwene Meshulamumwene Sadoki, mwene Merayoti mwene Ahitubuumutware w'inzu y'Imana,

12na bene wabo bakoragaumurimowo mu nzu, bose bari magana abiri na makumyabiri na babiri. Na Adaya mwene Yerohamu mwene Pelatiya mwene Amusi, mwene Zekariya mwene Pashuri mwene Malikiya,

13na bene wabo b'abatware b'amazu ya ba sekuruza, bose bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Na Amashisayi mwene Azarēli mwene Ahazayi, mwene Meshilemoti mwene Imeri,

14na bene wabo abagabo bakomeye b'intwari ijana na makumyabiri n'umunani, kandiumukoresha wabo yari Zabudiyeli mwene Hagedolimu.

15Kandi abo mu Balewi ni Shemaya mwene Hasubu mwene Azirikamu mwene Hashabiya mwene Buni,

16na Shabetayi na Yozabadi bo mu batware b'Abalewi, abakoreshaga imirimo y'inzu y'Imana yo hanze.

17Na Mataniya mwene Mika mwene Zabudi mwene Asafu,uwariumutware watereraga abandi ishimwe iyo basengaga, na Bakibukiyauwariuwa kabiri muri bene se, na Abuda mwene Shamuwa mwene Galali mwene Yedutuni.

18Nuko Abalewi bo mu murwa wera bose bari magana abiri na mirongo inani na bane.

19Kandi abakumirizi Akubu na Talimoni na bene wabo barindaga amarembo bose, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.

20Abandi Bisirayeli bose, n'abandi batambyi n'Abalewi baturagamu miduguduy'u Buyudayose,umuntu wese muri gakondo ye.

21Ariko Abanetinimu babaga Ofeli, kandi Siha na Gishipa ni bo bari abatware babo.

22Umukoresha w'Abalewi i Yerusalemu yari Uzi mwene Bani mwene Hashabiya, mwene Mataniya mwene Mika wo muri bene Asafu b'abaririmbyi, bakoraga imirimo y'inzu y'Imana

23kukoumwami yari yategetse ibyabo, akagerera abaririmbyi igerero ry'iminsi yose.

24Kandi Petahiya mwene Meshezabēli wo muri bene Zera mwene Yuda, yari igisonga cy'umwami cyarangizaga iby'abantu bose.

25Kandi mu birorero n'ibikingi byabyo, bamwe b'Abayuda baba i Kiriyataruba no mu miduguduyaho, n'i Diboni no mu miduguduyaho, n'i Yekabusēli no mu miduguduyaho,

26n'i Yeshuwa n'i Molada n'i Betipeleti,

27n'i Hasarishuwalin'i Bērisheba no mu miduguduyaho,

28n'i Sikulagin'i Mekona no mu miduguduyaho,

29na Enirimoni n'i Sora n'i Yaramuti,

30n'i Zanowa na Adulamuno mu miduguduyaho, n'i Lakishi n'amasambu yaho, na Azeka no mu miduguduyaho. Uko ni ko batuyeuhereye i Bērishebaukageza mu gikombe cya Hinomu.

31Ababenyamini na bo batura i Geba, bageza hirya yaho i Mikimashi na Ayiya n'i Beteli no mu miduguduyaho,

32na Anatoti n'i Nobu na Ananiya,

33n'i Hasori n'i Rama n'i Gitayimu,

34n'i Hadidi n'i Seboyimu n'i Nebalati,

35n'i Lodi na Ono habaumubande w'abakozi b'abahanga.

36Kandi Abalewi bamwe bo mu bayuda bifatanya n'Ababenyamini.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>