1Uwo munsi basomera abantu mu gitabo cya Mose, basanga handitswemo yuko nta Mwamoni cyangwa Umumowabuuzajya mu iteraniro ry'Imana iteka ryose,
2kuko batasanganije Abisirayeli imitsima n'amazi, ahubwo bakabaguririra kuri Balāmu ngo abavume, ariko Imana yacu ihinduraumuvumokubaumugisha.
3Nuko bumvise amategeko, baherako barobanura mu Bisirayeli ikivange cy'abanyamahanga cyose.
4Ariko ibyo bitaraba, Eliyashibuumutambyi washyiriweho gutegeka ibyumba byo mu nzu y'Imana yacu ubwo yari yuzuyena Tobiya,
5yari yamutunganirije icyumba kinini aho kera babikaga amaturo y'amafu n'icyome, n'ibikoreshwa n'ibice bya kimwe mu icumi by'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, ibyagererwaga Abalewi n'abaririmbyi n'abakumirizi ku bw'itegeko, hamwe n'amaturo azunguzwa aturirwa abatambyi.
6Ariko muri iyo minsi yose sinari ndi i Yerusalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n'ibiri wo ku ngoma y'umwami w'i BabuloniAritazeruzi nari narasanzeumwami, maze hashize iminsi nsabaumwami yuko ansezerera.
7Njya i Yerusalemu menya icyaha Eliyashibu yakoze, kuko yatunganirije Tobiya icyumba mu bikari by'inzu y'Imana,
8birambabaza cyane. Ni cyo cyatumye ibintu bya Tobiya byose mbisahura mu nzu nkabijugunya hanze.
9Mperako ntegeka yuko beza ibyumba, maze nsubizamo ibintu by'inzu y'Imana n'amaturo y'amafu n'icyome.
10Kandi menya yuko Abalewi ntabwo bahawe amagerero yabo, bituma Abalewi n'abaririmbyi bakoraga imirimo bahunga,umuntu wese ajya imusozimu gikingi cy'iwabo.
11Nuko ntonganya abatware nti “Ni iki cyatumye inzu y'Imana irekwa?”Mperako nteranyaAbalewi mbasubizaahabo.
12Maze Abayuda bose bazana kimwe mu icumi cy'imyaka y'impeke na vino n'amavuta, babishyira mu bubiko.
13Nshyira abarinzi ku bubikoari aba: Shelemiyaumutambyi na Sadokiumwanditsi na Pedaya wo mu Balewi, bakurikirwa na Hanāni mwene Zakuri mwene Mataniya, kuko batekerezwaga ko ari abizerwa. Umurimowabo wari uwo kugaburirabene wabo.
14Mana yanjye, ujyeunyibuka ku bw'ibyo, kandi ntuzahanagure imirimo yanjye myiza nkoreye inzu y'Imana yanjye, n'ibihe bifatwa muri iyo.
15Muri iyo minsi mbona i Buyudaabantu bengera mu mivure ku isabato, n'abandi bazana imiba bakayikoreza indogobe zabo, mbona na vino n'inzabibu n'imbuto z'imitini n'imitwaro y'uburyo bwose, bazanaga muri Yerusalemu ku isabato. Nabayeumugabowo kubashinja ku munsi baguriyeho ibyokurya.
16Kandi hariho abagabo b'i Tiro bazanaga amafi n'ibintu by'uburyo bwose, bakagura n'Abayuda ku isabato muri Yerusalemu.
17Nuko ntonganya impfura zo mu Bayuda ndababaza nti “Ni iki cyabateye gukoraicyaha gisa gityo mugasuzuguzaumunsi w'isabato?
18Ese ba sogokuruzabanyu si uko babigenje, bigatuma Imana yacu ituzanaho ibi byago no kuri uyu murwa? None namwe mugiyekongerera Abisirayeliuburakari muziragusuzuguzaisabato.”
19Nuko ku munsiubanziriza isabato bugorobye, ntegeka yuko inzugi z'amarembo y'i Yerusalemu zikingwa, kandi ko zidakingurwa kugezaaho isabato ishirira, maze nshyira bamwe mu bagaragu banjye ku marembo kugirango hatagiraumutwaro wose binjiza ku munsi w'isabato.
20Maze abatunzi n'abagura ibintu by'uburyo bwose, barara inyuma y'i Yerusalemu rimwe cyangwa kabiri.
21Mbabonye ndabahamya ndababaza nti “Ni iki gituma murarainyuma y'inkike? Nimwongera nzabafata.”Mazeuhereye uwo munsi ntibongera kugaruka ku isabato.
22Mperako ntegeka Abalewi ngo biyeze babone kuza kurinda amarembo, bezeumunsi w'isabato.
Mana yanjye, n'ibi na byoubinyibukire,umbabarire uko imbabazi zawe nyinshi zingana.
23Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b'Abanyashidodikazi n'Abamonikazi n'Abamowabukazi.
24Kandi abana babo bavugagaururimirwabo baruvanga n'urw'Abanyashidodi, ntibabashe kuvugaUruyudaahubwo bakavugaururimirw'ishyanga ribonetse ryose.
25Maze ndabatonganya ndabavuma, ndetse bamwe muri bo ndabakubitambapfuraumusatsi mbarahiza Imana nti “Ntimugashyingirane na bo kandi namwe ntimukabarongoremo.
26Mbese Salomoumwami w'Abisirayeli ntiyacumuragamuri bene ibyo? Nubwo mu mahanga yose nta mwami wahwanye na we, agakundwan'Imana ye ikamwimika ingoma y'Abisirayeli bose, ariko na we abagore b'abanyamahangakazi baramucumuje.
27None namwe tubemerere se mukoreiki cyaha gikomeye ngo mucumureku Mana yacu, murongore abakobwa b'abanyamahanga?”
28Ni cyo cyatumye nirukanaimbere yanjye umwe muri bene Yoyada mwene Eliyashibu Umutambyi mukuru, wari muramuwa Sanibalati Umuhoroni.
29Mana yanjye, ujyeubibuka kuko bahumanijeubutambyi n'isezerano ry'abatambyi n'iry'Abalewi.
30Uko ni ko nabatunganije mbakuramoabanyamahanga bose, ntegeka ibihe by'abatambyi n'iby'Abalewi ngoumuntu wese ajye ku murimowe,
31ntegeka n'iby'amaturo y'inkwi mu bihe bitegetswe n'iby'umuganura.
Mana yanjye, ujyeunyibukaubinshimire.