1Umunsi umwe wo mu kwezi kwitwa Nisani mu mwaka wa makumyabiri wo ku ngoma y'Umwami Aritazeruzi, vino yari iteretse imbere y'umwami, maze nenda vino nyiherezaumwami. Kandi mbere hose sinagiragaumubabaro imbere ye.
2Umwami arambaza ati “Ni iki gitumyeugaragazaumubabaro kandiutarwaye? Ibyo ntibiterwa n'ikindi keretseumubabaro wo mu mutima.”
Mbyumvise ndatinya cyane.
3Umwami ndamusubizanti “Umwami arakarama! Icyambuza kugaragazaumubabaro ni iki, koumurwa n'ahantu h'ibituro bya ba sogokuruzahabaye amatongo, n'amarembo yaho akaba yarahiye?”
4Umwami arambaza ati “Hari icyounsaba?”
Nuko nsaba Imana nyir'ijuru,
5maze nsubizaumwami nti “Nibaumwami abikunze kandiumugaragu wawe nkakugirahoubuhake,unyohereze i Buyudamu murwaurimoibituro bya ba sogokuruza, mbone kuwubaka.”
6Umwami yari yicaranye n'umwamikazi arambaza ati “Urugendo rwawe ruzabaurw'iminsi ingahe, kandiuzagaruka ryari?”Nukoumwami yemera ko ngenda dusezerana igihe.
7Kandi nsabaumwami nti “Umwami niyemera bampe inzandiko zo gushyira ibisonga bye byo hakurya y'uruzi, ngo bampe inzira ngere i Buyuda.
8Bampe n'urwandiko rwo gushyira Asafuumurinzi w'ikibira cy'umwami, kugirango ampe ibiti byo kubazamo ibikingi by'amarembo y'umunaraw'inzu, kandi n'iby'inkike z'umurwa n'iby'inzu nzabamo.”
Umwami arabinyemerera, abitewe n'ukubokokwiza kw'Imana yanjye kwari kundiho.
9Maze ndagenda nsanga ibisonga byo hakurya y'uruzimbaha inzandiko z'umwami, kandiumwami yari yantumanye n'abatware b'ingabo n'abagendera ku mafarashi.
10BukeyeSanibalati w'Umuhoroni na Tobiyaumugaragu w'Umwamoni babyumvise birabababaza cyane, yuko hajeumuntu wazanywe no gushakira Abisirayeli ibyiza.
11Nuko ngeze i Yerusalemu marayo gatatu.
12Nijoro mbyukanan'abantu bake, kandi sinagizeumuntu mbwira icyo Imana yanjye yanshyize mu mutimango ngikorere i Yerusalemu, kandi nta farashi twajyanye keretse iyari impetse.
13Nuko iryo joro ndasohoka nyura mu irembo rijya mu gikombe, nkomeza inzira y'iriba ry'ikiyoka no mu irembo rinyuzwamo imyanda, nitegereza inkike z'i Yerusalemu zasenyutse n'amarembo yaho yahiye.
14Maze njya ku irembo ry'isōko no ku kidendezi cy'umwami, ariko ntihaboneka inzira y'ifarashi yari impetse.
15Iryo joro nzamuka iruhande rw'akagezi nitegereza inkike, mperako ndahindukiranyura mu irembo rijya mu gikombe, nuko ndagaruka.
16Ariko abatware ntibamenya iyo nagiye cyangwa icyo nakoze, ndetse sinari nabwiye Abayuda cyangwa abatambyi n'abanyacyubahiro n'abatware, haba n'abandi bakoraumurimo.
17Mperako ndababwira nti “Ntimurebako tumezenabi, ko i Yerusalemu habaye amatongo n'amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubakeinkike y'i Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi.”
18Mbabwiraukubokokw'Imana yanjyeuburyo kwangiriye neza, mbabwira n'amagamboumwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruketwubake.”Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukorauwo murimomwiza.
19Ariko Sanibalati w'Umuhoroni na Tobiyaumugaragu w'Umwamoni na Geshemu w'Umwarabu babyumvise, baradusekabadushinyagurirabaratugayabati “Ibyo mukoraibyo ni ibiki? Murashaka kugomeraumwami?”
20Maze ndabasubizanti “Imana nyir'ijuru ni yo izatubashisha. Ni cyo kizatuma twebwe abagaragu bayo duhagurukatukubaka, ariko mwebwe nta mugabane, nta buryo nta n'urwibutso mufitemuri Yerusalemu.”