Neh 3:1-38 BYSB2001 - Bible AI

1BukeyeEliyashibu Umutambyi mukuruahagurukanana bene se b'abatambyi, bubakairembo ry'intama bararyeza bateraho inzugi zaryo, baraheza bahereye ku munarawa Hameya bakageza ku munarawa Hananēli.

2Abagabo b'i Yeriko ni bo bakurikiragaho bubaka.
Kandi Zakuri mwene Imuri ni we wakurikiragaho yubaka.

3Irembo ry'amafi ryubakwa na bene Hasenaya batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo.

4Kandi Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi, ni we wakurikiragaho asana.
Meshulamumwene Berekiya mwene Meshezabēli akurikiraho asana.
Na Sadoki mwene Bāna akurikiraho asana.

5Ab'i Tekowa bakurikiragaho basana, ariko imfura zo muri bo ntizagandukiragaumurimowa shebuja.

6Kandi irembo rya kera ryasanwe na Yoyada mwene Paseya, na Meshulamumwene Besodeya, batera ibikingi byaryo, bateraho n'inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo.

7Melatiya w'i Gibeyoni na Yadoni w'Umunyameronoti, ab'i Gibeyoni n'ab'i Misipa bo mu butware bw'igisonga cy'umwami cyo hakuno y'uruzi, na bo bakurikiragaho basana.

8Uziyeli mwene Harihaya b'abacuzi b'izahabu, ni bo bakurikiragaho basana. Na Hananiya umwe wo mu bahanga binjiza imibavu akurikiraho asana, barenga hamwe muri Yerusalemu bageza ku nkike ngari.

9Kandi Refaya mwene Huriumutware w'igice kimwe cy'i Yerusalemu, na we akurikiraho asana.

10Yedaya mwene Harumafuakurikiraho asana, aherekeye inzu ye.
Na Hatushi mwene Hashabuneyaakurikiraho asana.

11Malikiya mwene Harimu na Hashubu mwene Pahatimowabu, basana ahandi hamwe n'umunaraw'itanura.

12Kandi Shalumu mwene Haloheshiumutware w'ikindi gice cy'i Yerusalemu, we n'abakobwa be bakurikiragaho basana.

13Irembo rijya mu gikombe risanwa na Hanuni n'abaturageb'i Zanowa, bararyubakabateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, basana inkike ya mikono igihumbi bageza ku irembo rinyuzwamo imyanda.

14Kandi irembo rinyuzwamo imyanda risanwa na Malikiya mwene Rekabu,umutware wo mu butware bw'i Betihakeremu. Uwo araryubakaateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo.

15Irembo ry'isōko risanwa na Shaluni mwene Kolihoze,umutware wo mu butware bw'i Misipa. Araryubaka, ararisakara ateraho inzugi zaryo n'ibyuma bizihindira n'ibihindizo byaryo, yubakan'inkike y'ikidendezi cy'i Silowa aherekeye isambu y'umwami, bageza ku nzuririro zimanuka ziva mu muduguduwa Dawidi.

16Nehemiya mwene Azibukiumutware w'igice kimwe cy'i Betisuri, ni we wakurikiragaho asana ageza aherekeye ibituro bya Dawidi no kugezaku kidendezi cyafukuwe,ukageza ku nzu y'abanyamahanga.

17Abalewi: Rehumu mwene Bani akurikiraho asana.
Hashabiyaumutware w'igice kimwe cy'i Keyila, akurikiraho asana inkike ye.

18Hakurikiraho bene wabo basana, barimo Bavayi mwene Henadadiumutware w'ikindi gice cy'i Keyila.

19Kandi Ezeri mwene Yoshuwaumutware w'i Misipa, akurikiraho asana ikindi gice cyerekeye ahazamuka hajya mu bubikobw'intwaro z'intambara, aho inkike ihetera.

20Baruki mwene Zabayi akurikiraho asana ikindi gice afiteumwete, ahereye aho inkike ihetera akageza ku muryango w'inzu ya Eliyashibu, Umutambyi mukuru.

21Meremoti mwene Uriya mwene Hakosi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku muryango w'inzu ya Eliyashibu akageza aho inzu igarukira.

22Abatambyi n'abantu bo mu kibaya bakurikiraho basana.

23Benyamini na Hashubu bakurikiraho, basana ahateganye n'inzu yabo.
Azariya mwene Māseya mwene Ananiya akurikiraho, asana ahabangikanye n'inzu ye.

24Binuwi mwene Henadadi akurikiraho asana ikindi gice, ahereye ku nzu ya Azariya akageza aho inkike ihetera ku nkokora.

25Palali mwene Uzayi ni we wasannye ahabangikanye n'aho inkike ihetera, n'umunarawometswe ku nzu y'umwami yo haruguruyegereyeurugorw'abarinzi.
Pedaya mwene Paroshi akurikiraho asana.

26Kandi Abanetinimu babaga Ofeli, ahateganye n'irembo ry'amazi ryerekeye iburasirazuba n'umunarawometsweho.

27Ab'i Tekowa bakurikiraho basana ikindi gice giteganye n'umunaramuniniwubatsweho,ukageza ku nkike ya Ofeli.

28Haruguruy'irembo ry'amafarashi hasanwa n'abatambyi,umuntu wese asana ahateganye n'inzu ye.

29Sadoki mwene Imeri akurikiraho asana ahateganye n'inzu ye, na Shemaya mwene Shekaniyaumukumirizi w'irembo ry'iburasirazuba, akurikiraho asana.

30Hananiya mwene Shelemiya, na Hanuniumuhungu wa gatandatu muri bene Salafu bakurikiraho, basana ikindi gice. Meshulamumwene Berekiya akurikiraho, asana ahateganye n'inzu ye.

31Malikiya wo mu bacuzi b'izahabu akurikiraho asana ageza ku nzu y'Abanetinimu n'iy'abatunzi, aherekeye irembo rya Hamifukadino kugezaahazamuka hajya ku nkokora.

32Kandi hagati y'ahazamuka hajya ku nkokora n'irembo ry'intama, hasanwa n'abacuzi b'izahabu n'abatunzi.

33BukeyeSanibalati yumvise ko twubakainkike ararakara, agiraumujinya mwinshi acyuriraAbayuda.

34Avugiraimbere ya bene se n'imbere y'ingabo z'i Samariya ati “Ziriya mbwa z'Abayuda ziragira ibiki? Mbese bariyubakira igihome? Cyangwa se bazatamba igitambo? Barenda kubakango buzurizeho? Bagiye gutabururaamabuye bayakura mu byavu by'ibishingwe, kandi yarahiye?”

35Kandi Tobiya w'Umwamoni yari kumwe na we aravuga ati “N'ibyo bubakaibyo, ingunzu nibyuriraizasenya iyo nkike yabo y'amabuye.”

36Nuko ndasenga nti “Mana yacu, umva uko dusuzuguwe. Ibitutsi badututse abe ari bo bihama,ubatange banyagwe bajyanwe mu gihugu babe abanyagano.

37Kandi ntugatwikīre gukiranirwa kwabo, n'icyaha cyabo ntikigahanagurwe imbere yawe kuko babaye ikigusha ku bubatsi.”

38Nuko twubakainkike yose turayihuza, ariko yari igicagase kuko abantu bari bagizeumwete wo gukora.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>