1Ariko bukeyeSanibalati na Tobiya, n'Abarabu n'Abamoni n'Abanyashidodi bumvise yukoumurimowo gusanainkike z'i Yerusalemu ujya imbere, kandi yuko ibyuho bitangiye kwicwa bararakara cyane,
2bajya imigambi bose uko bangana ngo bajye kurwanya ab'i Yerusalemu, babatere imidugararo.
3Ariko twebwe dusenga Imana yacu, dushyiraho n'abarinzi bo kubarinda ku manywa na nijoro.
4Hanyuma Yuda aravuga ati “Abikorezi bacitse intege kandi hariho ibishingwe byinshi. Nuko ntitukibashije kubakainkike.”
5Abanzi bacu baravuga bati “Ntibazamenya, ntibazitegereza kugezaaho tuzabatunguriratukabica, tukabuzaumurimogukorwa.”
6Kandi Abayuda bari baturanye n'abanzi bacu bavaga mu misozi hose bakajya batuburira, ndetse batuburiyeibihe cumi ngo tugaruke aho bari.
7Ni cyo cyatumye nshyira abantu inyuma y'inkike mu bikombe no mu mpinga, nkajya mbashyira hamwe n'ab'imiryango yabo, bitwaje inkota n'amacumu n'imiheto.
8Nitegereje ndahagurukambwira abantu b'imfura, n'abatware n'abandi bantu bose nti “Ntimubatinye. Mwibuke Uwiteka Umwamiukomeyeuteyeubwoba, murwanire bene wanyu: abahungu n'abakobwa banyu n'abagore banyu, n'ingo zanyu.”
9Nuko abanzi bacu bumva ko byamenyekanye muri twe, kandi yuko Imana yahinduyeubusaimigambi yabo maze twese dusubiraku nkike,umuntu wese asubiraku murimowe.
10Uhereye ubwo abagaragu banjye bamwe bakomezaga gukorauwo murimo, abandi bakenda amacumu n'ingabo n'imiheto n'amafureboy'ibyuma, kandi abatware bari inyuma y'ab'umuryango wa Yuda babavuna.
11Abubakaga inkike n'abikoreraga n'ababakoreraga,umuntu wese yakoreshagaukubokokumweukundi gufashe intwaro ye y'intambara,
12n'abubatsiumuntu wese yabaga afite inkota ye mu rukenyerero akubakaameze atyo, n'uwavuzagaikondera yabaga ari iruhande rwanjye.
13Maze mbwira imfura n'abatware n'abandi bantu nti “Umurimourakomeye,urakorwa hagari kandi natwe twiciye amashinga ku nkike,umuntu ari kure ya mugenzi we.
14Aho muzumva ijwi ry'ikondera hose abe ari ho mujya mudutabarira, Imana yacu ni yo izaturwanirira.”
15Uko ni ko twakoragaumurimo, bamwe bagafata amacumuuhereye mu musekeukageza nimugoroba inyenyeri zigaragara.
16Icyo gihe mbwira abantu nti “Umuntu wese n'umugaragu we bajye barara muri Yerusalemu babe abarinzi bacu nijoro, kandi ku manywa bakoreumurimo.”
17Ubwo ntitwiyamburagaimyambaro yacu, jyewe cyangwa bene data cyangwa abagaragu banjye cyangwa abarinzi badukurikiraga,umuntu wese yajyaga ku mugeziafite intwaro ye y'intambara.