1Bukeyerubanda rw'Abayuda n'abagore babo baritotomba cyane, barega bene wabo b'Abayuda
2kuko bamwe bavugagabati “Abahungu bacu n'abakobwa bacu turi benshi, reka tujye kwihahira tuboneibidutunga tubeho.”
3Kandi abandi baravugagabati “Amasambu yacu n'inzabibu zacu n'amazu yacu twabitanze ho ingwate, dufiteinzara reka tujye guhaha.”
4Kandi n'abandi baravugagabati “Twagujijeifeza z'umusorow'umwami dutanze amasambu yacu n'inzabibu zacu ho ingwate.
5Ariko rero twebwe na bene wacu dusangiyeubwoko, kandi abana bacu na bo bava inda imwe n'ababo. Nyamara abahungu bacu n'abakobwa bacu tubatanga ho ibiretwa, ndetse abakobwa bacu bamwe bageze mu buretwa kandi tubuzeuko twagira ngo tubacungure, kuko amasambu yacu n'inzabibu zacu bifitwe n'abandi.”
6Numvise kwitotomba kwabo n'amaganya yabo, ndarakara cyane.
7Mperako nigira inamaubwanjye, ntonganya imfura n'abatware ndababwira nti “Muragurizabene wanyu inyungu irenzeurugero,umuntu wese agurizamwene wabo.”
Nuko mbateraniriza iteraniro rinini.
8Ndababwira nti “Twebweho uko dushoboye twacunguye bene wacu b'Abayuda bari baraguzwe n'Abanyamahanga, none namwe murashaka kugurabene wanyu. Mbese twe twabagura tukabatunga?”Nuko baraceceka babura icyo bavuga.
9Ndongera ndavuga nti “Ibyo mukorasi byiza. Mbese ibikwiriye si uko mwagenda mwubahaImana yacu, ntimwitukishe mu banzi bacu b'abanyamahanga?
10Nanjye na bene data n'abagaragu banjye twabagurizaga ifeza n'ingano. None ndabinginze tubaharire imyenda batubereyemo.
11Ndetse uyu munsi mubasubizeamasambu yabo n'inzabibu zabo, n'inzelayo zabo n'amazu yabo, mubasubizecya gice kimwe mu ijana cy'ifeza, n'icy'ingano n'icya vino n'icy'amavuta, ibyo mwabakaga.”
12Maze baravuga bati “Tuzabibasubizakandi nta cyo tuzabaka, tuzabigenza nk'ukouvuze.”
Nuko mpamagaza abatambyi ndahiriza abo bantu imbere yabo, yuko bazakora nk'uko basezeranye.
13Maze nkunkumuraumwenda nari niteye ndavuga nti “Imana izakunkumureityaumuntu weseudasohoza iri sezerano, imukuremu nzu ye no ku murimowe. Uwo muntu abe ari ko akunkumurwa akamarwaho.”
Iteraniro ryose riremera riti “Amen.”Bahimbaza Uwiteka. Nuko abantu bakora nk'uko basezeranye.
14Kandiuhereye igihe nahereweubutware ngo mbe igisonga cy'umwami mu gihugu cy'u Buyuda,uhereye ku mwaka wa makumyabiriukageza ku wa mirongo itatu n'ibiri Umwami Aritazeruzi ari ku ngoma, muri iyo myaka cumi n'ibiri, jyewe na bene data ntitwatungwaga n'amakoro y'ubusonga.
15Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushyabibāka ibyokurya na vino,udashyizeho shekeli z'ifeza mirongo ine, ndetse n'abagaragu babo batwaza rubanda igitugu. Ariko jyewe si ko nabigenje kuko nubahaga Imana,
16ahubwo nagiragaumwete wo gukoranubakainkike kandi nta gikingi cyose twaguze, kandi n'abagaragu banjye bose bateraniraga ku murimo.
17Kandi abagabo ijana na mirongo itanu bo mu Bayuda n'abatware babo bariraga ku meza yanjye,udashyizeho abo twasangiye bandi bavaga mu mahanga adukikije.
18Kandi igerero ry'umunsi umwe ryabagamo inka imwe n'intama esheshatu zitoranijwe, bantekeraga n'inkoko kandi uko iminsi cumi yashiraga bazanaga vino z'amoko yose, ariko ibyo byose uko bingana sinabyakaga abantu ho ikoro ry'ubusonga, kuko abo bantu barushywaga n'uburetwa.
19Mana yanjye, wibuke ibyo nakoreye aba bantu,ubinyiturireibyiza.