Neh 6:1-19 BYSB2001 - Bible AI

1Bukeyebabwira Sanibalati na Tobiya, na Geshemu Umwarabu n'abandi banzi bacu yuko nubatse inkike, kandi ko nta cyuho gisigaye kuri yo nubwo nari ntarakinga inzugi ku marembo.

2Nuko Sanibalati na Geshemu barantumira, ngo nze duhuriremu kirorero kimwe mu byo mu gisiza cya Ono. Ariko bashakaga kungirira nabi.

3Nanjye mbatumahointumwa ndababwira nti “Ndakoraumurimoukomeye sinashobora kumanuka, nta mpamvu yo kwicaumurimongo manuke mbasange.”

4Bantumahobatyo kane, nanjye mbasubizantyo.

5Maze Sanibalati yongera kuntumahoumugaragu we ubwa gatanu atyo, afiteurwandiko rurambuye mu ntoki ze

6rwari rwanditswemo ngo
“Mu mahanga hari impuha kandi na Geshemu aravuga yuko wowe n'Abayuda mushaka kugoma. Ngo ni cyo gituma mwubakainkike kandi ngourashaka kubaumwami wabo. Uko ni ko izo mpuha zivugwa.

7Ngo washyizeho n'abahanuzi bo kwamamaza ibyawe i Yerusalemu, ngo mu Bayuda harimoumwami. None ngwino tujye inama kuko izo nkuru batazabura kuzibwiraumwami.”

8Nanjye mutumahonti “Ibyouvuzeibyo nta byabaye, ahubwo ni wowe wabyihimbiye mu mutimawawe.”

9Bose bashaka kudukangisha bibwira yuko amaboko yacu azatentebuka,umurimontukorwe.
Ariko Mana yanjye,unkomereze amaboko!

10Maze njya kwa Shemaya mwene Delaya mwene Mehetabēli wariukingiranye, arambwira ati “Tubonanire ku nzu y'Imana imbere mu rusengero, dukinge inzugi z'urusengero kuko bazaza kukwica. Ni koko iri joro baraza kuza kukwica.”

11Ndamusubizanti “Ndiumugaboungana atya nahunga? Mbese ni nde mu bo tungana wahungira mu rusengero akīkiza? Sindi bujyeyo.”

12Mbyitegereje menya yuko atari Imana yamutumye, ahubwo yampanuriyeho ibyo kuko Tobiya na Sanibalati bari bamuguriye.

13Icyatumye agurirwa niukugirango ankangishe, maze ninkora ntyo ngo bimbere icyaha, bahere ko bamboneho impamvu yo kumvuga nabi kugirango bantuke.

14Mana yanjye, wibuke Tobiya na Sanibalati n'ibyo bakora ibyo uko bingana, wibuke n'umuhanuzikazi Nowadiya n'abandi bahanuzi bashaka kunkangisha.

15Nuko ku munsi wa makumyabiri n'itanu w'ukwezi kwitwa Eluli inkike ziruzura, twari tumazeiminsi mirongo itanu n'ibiri tuzubaka.

16Maze abanzi bacu bose babyumvise, abanyamahanga bose badukikije bakuka imitima, baca buguficyane barigaya kuko babonye yuko Imana yacu ari yo ikoze uwo murimo.

17Muri iyo minsi imfura zo mu Bayuda zoherereza Tobiya inzandiko nyinshi, kandi iza Tobiya zikabageraho.

18Mu Bayuda harimo benshi basezeranye na we kuko yari muramuwa Shekaniya mwene Ara, kandi n'umuhungu we Yehohanani yari yararongoyeumukobwa wa Meshulamumwene Berekiya.

19Maze bogeza ibyo yakoze imbere yanjye, kandi bamubwira ibyanjye. Nuko Tobiya akajya yohereza inzandiko zo kunkangisha.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>