1Maze abantu bose bateranira icyarimwe ku karubanda ku irembo ry'amazi, babwira Eziraumwanditsi ngo azane igitabo cy'amategeko ya Mose, ayo Uwiteka yategetse Abisirayeli.
2Nuko ku munsi wa mbere w'ukwezi kwa karindwi, Eziraumutambyi azana amategeko imbere y'iteraniro ry'abagabo n'abagore, n'abantu bose bajijutse.
3Ayo mategeko ayasomera ku karubanda ku irembo ry'amazi, ahera mu gitondo kare ageza ku manywa y'ihangu, abagabo n'abagore n'abandi bantu bajijutse bari bari aho. Bose bari bateze amatwi ngo bumve igitabo cy'amategeko.
4Nuko Eziraumwanditsi ahagarara ku ruhimbi rw'ibiti rwabarijwe uwo murimo, iruhande rwe mu kubokokw'iburyo hahagarara Matitiya na Shema na Anaya, na Uriya na Hilukiyana Māseya. Ibumosohahagarara Pedaya na Mishayeli na Malikiya, na Hashumu na Hashibadana na Zekariya na Meshulamu.
5Nuko Ezira aramburiraigitabo imbere y'abantu bose (kuko yari abisumbuye), maze akirambuye abantu bose barahaguruka.
6Ezira ashima Uwiteka Imana nkuru.
Abantu bose barikiriza bati “Amen, Amen”. Batega amaboko, maze bubikaimitwe baramya Uwiteka bubitse amaso yabo hasi.
7Kandi Yoshuwa na Bani na Sherebiya, na Yamini na Akubu na Shabetayi, na Hodiya na Māseya na Kelita, na Azariya na Yozabadi na Hanāni, na Pelaya n'Abalewi basobanuriraabantu amategeko, abantu bahagaze aho.
8Basoma mu gitabo amategeko y'Imana gusomakumvikana, barasobanura kugirango abantu bamenye ibyasomwaga.
9Nehemiya ari we Umutirushata, na Eziraumutambyi n'umwanditsi n'Abalewi bigishaga abantu, babwira abantu bose bati “Uyu munsi niumunsi werejwe Uwiteka Imana yanyu, ntimubabare kandi ntimurire”, kuko abantu bose bariraga uko bumvaga amagambo yo mu mategeko.
10Maze arababwira ati “Nimugende murye inyama z'ibinure, munyweibiryohereye, mwoherereze amafunguro abadafite icyo bahishiwe, kuko uyu munsi ariumunsi werejwe Uwiteka wacu, kandi ntimugireagahinda kuko kwishimana Uwiteka ari zo ntege zanyu.”
11Nuko Abalewi bahoza abantu bose bati “Nimuceceke kuko uyu munsi ariuwera, kandi ntimugireagahinda.”
12Maze abantu bose baragenda, bajya gufungura no guhanaamafunguro, no kuganira ibiganiro by'ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.
13Ku munsi wa kabiri hateranira abatware b'amazu ya ba sekuruzab'abantu bose n'abatambyi n'Abalewi, bateranira kuri Eziraumwanditsi, bategera amatwi kumva amagambo y'amategeko.
14Babona ibyanditswe mu mategeko uko Uwiteka yabitegekesheje Mose, yuko Abisirayeli bazajya barara mu ngando mu birori byo mu kwezi kwa karindwi,
15kandi yuko bararika bakamamaza mu miduguduyabo yose n'i Yerusalemu bati “Nimusohoke mujye ku musozimuzaneamashami y'imyelayo n'ay'iminzenze, n'ay'imihadasi n'ay'imikindo n'ay'ibiti by'amashami atsikanye, muce ingando nk'uko byanditswe.”
16Nuko abantu barasohoka bazana amashami bīcīra ingando,umuntu wese ayica hejuru y'inzu ye no mu bikari byabo no mu bikari by'inzu y'Imana, no ku karubanda ku irembo ry'amazi no ku karubanda handi ku irembo rya Efurayimu.
17Iteraniro ryose ry'abari bagarutse bava mu bunyage baca ingando baziraramo, arikouhereye mu gihe cya Yosuwa mwene Nuniukageza kuri uwo munsi, ntabwo Abisirayeli bagenzaga batyo. Ubwo habahoumunezero mwinshi cyane.
18Kandi Ezira yahereye ku munsi wa mbere w'ibirori ageza ku munsi wa nyuma, asoma igitabo cy'amategeko y'Imana uko bukeye. Bagira ibirori by'iminsi irindwi, ku wa munanihabaho guterana kwera nk'uko itegeko ryari riri.