1Nuko ku munsi wa makumyabiri n'ine wo muri uko kwezi Abisirayeli baraterana biyirizaubusa, bambara ibigunirabītēra n'umukungugu.
2Urubyaro rw'Abisirayeli bitandukanya n'abanyamahanga bose, barahagarara bātura ibyaha byabo no gucumurakwa ba sekuruza.
3Bahagararaukwabo bamara igice cya kane cy'umunsi basoma mu gitabo cy'amategeko y'Uwiteka Imana yabo, n'ikindi gice cya kane bātura ibyaha byabo, basenga Uwiteka Imana yabo.
4Maze Yoshuwa na Bani na Kadimiyeli, na Shebaniya na Buni na Sherebiya, na Bani na Kenani bahagarara ku rwuririro rw'Abalewi, batakambira Uwiteka Imana yabo n'ijwi rirenga.
5Abalewi Yoshuwa na Kadimiyeli na Bani, na Hashabuneyana Sherebiya na Hodiya, na Shebaniya na Petahiya baherako baravuga bati
“Nimuhagurukemuhimbaze Uwiteka Imana yanyu. Uhereye kera koseukageza iteka ryose, Izina ryawe ry'icyubahiro rihimbazwe kuko ari izina risumba gushimwa kose, no guhimbazwa kose.
6“Ni wowe Uwiteka, ni wowe wenyine. Ni wowe waremye ijuru n'ijuru risumba ayandi n'ingabo zaryo zose, n'isi n'ibiyirimo byose n'amanyanja n'ibiyarimo byose, kandi ni woweubeshaho byose n'ingabo zo mu ijuru zirakuramya.
7Ni wowe Uwiteka ya Mana yatoye Aburamu,ukamukuramuri Uri y'Abakaludayaukamwita Aburahamu.
8Wabonyeumutimawe ari uwo kwizerwa,usezerana na we isezerano ryo kumuhaigihugu cy'Abanyakanāni n'icy'Abaheti n'icy'Abamori, n'icy'Abaferizi n'icy'Abayebusi n'icy'Abagirugashi kandi kouzagiha n'urubyaro rwe, kandi ibyo warabishohoje kukoukiranuka.
9“Hanyumaubonakubabara kwa ba sogokuruzabari muri Egiputa, wumva gutakakwabo ko ku Nyanja Itukura.
10Werekanira ibimenyetso n'ibitangaza kuri Farawo n'abagaragu be bose no ku bantu bo mu gihugu cye bose, kuko wari uzi yuko babagiriraga nabi kuberaubwibone, nuko wihesha izina ryogeye nk'uko rimeze none.
11Kandi watandukanirije inyanja imbere yabo bituma banyura hagati yayo humutse, ariko ababakurikiyeubajugunya imuhengeri, barokera mu mazi maremare nk'ibuye.
12Kandi ku manywa wabayoboraga uri mu nkingi y'igicu, nijoroukabamu nkingi y'umuriro,ubamurikira inzira bakwiriye kunyuramo.
13Wamanukiyeku musoziwa Sinayiuvuganana bo uri mu ijuruubacira imanza zitabera,ubahaamategeko y'ukurin'amateka atunganye n'ibindi byategetswe,
14ubamenyesha isabato yawe yera,ubategekeshaumugaragu wawe Mose amategeko n'amateka, biba ibyoutegetse.
15“Bashonjeubahaibyokurya bivuye mu ijuru, bagize inyotaubakuriraamazi mu rutare,utegeka ko bajya mu gihugu warahiriye kuzakibaha ngo bagihindūre.
16Ariko abo na ba sogokuruzabaribona, bagamika amajosi ntibumva amategeko yawe,
17banga kukumvira kandi ntibibuka ibitangaza wakoreye muri bo, ahubwo bagamika amajosi baragoma, bishakiraumutware ngo basubiremu buretwa bahozemo. Ariko wowe uri Imana yakereye kubabarira, igira imbabazi n'ibambe, itinda kurakara, ifite kugiraneza kwinshi, ntiwabataye.
18Kandi nubwo biremeraga igishushanyo cy'inyana kiyagijwe bakavuga bati ‘Iyi ni yo Mana yawe yagukuyemuri Egiputa’bagakora ibirakaza bikabije,
19ariko wowe ku bw'imbabazi zawe zitari zimwe ntiwabataye mu butayu, inkingi y'igicu yo kubayobora ku manywa ntiyabavaga imbere, cyangwa inkingi y'umuriroyo kubamurikira nijoro ikabereka inzira bakwiriye kunyuramo.
20Kandi watanzeumwuka wawe mwiza wo kubigisha, ntiwabimye manu yawe yo kurya, bagize inyotaubahaamazi.
21Nukoubatungira mu butayuimyaka mirongo ine ntibagira icyo bakena, imyambaro yabo ntiyasazaga n'ibirenge byabo ntibyabyimbaga.
22“Wabagabiye ibihugu by'abami,ubahan'amahanga wabagabanije uko imiryango yabo yari iri. Uko ni ko bahindūye igihugu cya Sihoniumwami w'i Heshiboni, n'igihugu cya Ogiumwami w'i Bashani.
23Kandi abana babo warabagwije bangana n'inyenyeri zo mu ijuru,ubashyira mu gihugu wabwiye ba sekuruzako bazakijyamo bakagihindūra.
24Nuko abana babo bajya mu gihugu baragihindūra,uneshereza imbere yabo Abanyakanāni bari abaturagebo muri icyo gihugu, wabagabirije hamwe n'abami babo n'amahanga yo mu gihugu ngo babagire uko bashaka.
25Batsinda imiduguduigoswe n'inkike n'igihugu cyera cyane, bihindūrira amazu yuzuyeibintu byiza byose, n'amariba yafukuweimusozi, n'inzabibu n'inzelayo n'ibiti byinshi byera imbuto. Nuko bararya barahaga barabyibuha, bishimira kugiraneza kwawe kwinshi.
26“Nyamara banze kukumvira barakugomera, birenza amategeko yawe, bica abahanuzi bawe bari abahamya babo bo kubakugarurira, bakora ibirakaza bikabije.
27Ni cyo cyatumagaubahāna mu maboko y'ababisha babo bakabababaza. Nuko iyo babonaga amakuba bakagutakira warabumvaga uri mu ijuru, kandi ku bw'imbabazi zawe nyinshi wabahaga abo kubakiza, bakabakura mu maboko y'ababisha babo.
28Ariko iyo bamaraga kugiraihumurebarongeraga bagacumuraimbere yawe. Ni cyo cyatumagaubarekera mu maboko y'ababisha babo bakabatwara, ariko iyo bahindukiraga bakagutakambira wabumvaga uri mu ijuru,ukabakiza kenshi kuko imbabazi zawe ari ko zari ziri,
29ukabaumuhamya wabo ngoubagarure mu mategeko yawe, ariko bakībona ntibumvire amategeko yawe, ahubwo bagacumuramu byo wategetse, kandi ari youmuntu yakora akabeshwaho na yo. Intugu zabozasunikaga zikadohoka, bakagamika amajosi bakanga kumva.
30Ariko wabihanganiye imyaka myinshi,ubahamishaumwuka wawe wavugiraga mu bahanuzi bawe ariko banga gutegaamatwi. Ni cyo cyatumye ubahāna mu maboko y'amahanga yo mu gihugu.
31Ariko ku bw'imbabazi zawe nyinshi ntiwabatsembaga rwose kandi ntiwabataga, kuko uri Imana y'imbabazi n'ibambe.
32“Nuko rero Mana yacu, Mana nkuru ikomeye iteraubwoba, ikomeza gusohoza isezerano ikagira ibambe, ntukerense imiruho yose twagize n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu n'abahanuzi bacu, na ba sogokuruzan'ubwoko bwawe bwose,uhereye ku ngoma z'abami ba Ashūriukageza ubu.
33Ariko mu byatubagaho byose wowe warakiranukagakuko wakoraga ibitunganye, ariko twebwe tugakora ibibi.
34Kandi n'abami bacu n'abatware bacu, n'abatambyi bacu na ba sogokuruzantibitondeye amategeko yawe, kandi ntibumvaga ibyo wategetse n'ibyo wabahamirije.
35Bari mu bwami bwabo bakabona kugiraneza kwawe kwinshi, bakaba mu gihugu kigari cyera cyane wabihereye. Ntibagukoreraga kandi ntibarekaga imirimo yabo mibi.
36None dore turi abaretwa, n'igihugu wahaye ba sogokuruzango batungwen'imbuto n'ibindi bintu byiza byo muri cyo, tugihatswemo.
37Kandi icyo gihugu gihesha inyungu abami washyiriyeho kudutegeka tuziraibicumurobyacu, ndetse bafite n'ubutware ku mibiri yacu no ku matungo yacu uko bashaka, none dufiteumubabaro cyane.