Obad 1:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Ibyo Obadiya yeretswe. Ibi ni byo Uwiteka Imana ivuga kuri Edomu: Amosi 1.11-12; Mal 1.2-5
Twumviseubutumwa buvuyeku Uwiteka, kandi intumwa yatumwe mu mahanga ati “Nimuhagurukekandi natwe duhagurukedutereubwo bwoko.

2Dore mu yandi mahanga nakugizeishyanga rito,urahinyurwa cyane.

3Ubwibone bw'umutimawawe bwaragushutse, wehoutuyemu bisate by'urutare,ukabamu buturobwo hejuru cyaneukibwira mu mutimawawe uti ‘Ni nde wamanura akangeza hasi?’

4Naho watumbagira hejuru nk'igisiga, icyari cyaweukacyarika hagati y'inyenyeri, aho na ho nzahakumanura ugwe hasi. Ni ko Uwiteka avuga.

5“Abajura iyo baguteyecyangwa abambuzi baguteraniyeho mu ijoro (ukabawaraciwe), aho ntibakwiba kugezaubwo bīhaza? Abasaruzi b'imizabibu baje iwawe, ntibagira imizabibu basiga yahumbwa?

6Yemwe, Esawu ko yasatswe! Ubutunzi bwe bwari buhishe, ko bwahishuwe!

7Abafatanyaga nawe bose barakwirukanye bakugezaku rubibi, abuzuraganawe baragushutse none barakunesheje, abo wagaburiraga bagutezeumutego, ariko ntiwabimenya.”

8Uwiteka arabaza ati “Mbese uwo munsi sinzarimbura abanyabwenge bo muri Edomu, ngatuma kumenya gushira ku musoziwa Esawu?

9Temani we, intwari zawe zizahagarikaumutima, bitumeumuntu wese wo ku musoziwa Esawu yicwa n'icyorezo.

10“Urugomowagiriye mwene so Yakobo ni rwo ruzaguteragukorwa n'isoni cyane, kandi kurimbuka kwawe kuzabaukw'iteka ryose.

11Wa munsi wihagarariraga urebēra gusa, igihe abanzi bajyanagaubutunzi bwe, abanyamahanga bakinjira mu marembo ye bagafindira i Yerusalemu, wariumezenk'uwo muri bo.

12Ariko ntukarebēre ku munsi wa mwene so,umunsi yabonyemo amakuba, kandi ntukishime ku Bayuda ku munsi barimbutsemo, kandi ntukababwiraneubwibone ku munsi bagizemo amakuba.

13Ntukajye mu irembo ry'ubwoko bwanjye ku munsi w'ibyago byabo. Niukurintukarebēre amakuba yabo ku munsi w'ibyago byabo, kandi ntugasahureubutunzi bwabo ku munsi w'ibyago byabo.

14Ntugahagarare mu mahuriroy'inzira kuhicira impunzi ze, kandi ntugatange abe bacitse ku icumu ku munsi w'amakuba yabo.

15“Kukoumunsi w'Uwiteka uri hafiuziyeamahanga yose, uko wagenje ni kouzagenzwa, ibyo wagize bizagusubiraku mutwe.

16Uko mwanywereye ku musoziwanjye wera, ni ko abanyamahanga bose bazajya banywa iteka. Niukuribazanywa bagotomere, kandi bazamera nk'abatigeze kubaho.

17“Ariko ku musoziwa Siyoni hazaba abarokotse kandi hazaba ahera, ab'inzu ya Yakobo bazasubirana ibyabo.

18Kandi ab'inzu ya Yakobo bazabaumuriro, n'ab'inzu ya Yosefu babe ikirimi cyawo, n'ab'inzu ya Esawu bazaba nk'umurama, bazabatwika bakongoke, ndetse ab'iyo nzu nta wuzasigara, kuko byavuzwe n'Uwiteka.

19“Kandi ab'ikusi bazigaruriraumusoziwa Esawu, n'abatuye mu gisiza bahindūre igihugu cy'Abafilisitiya. Bazigaruriraigihugu cya Efurayimu n'igihugu cy'i Samariya, n'Ababenyamini bazahindūra i Galeyadi.

20Kandi abo muri izo ngabo z'Abisirayeli bagiye mu Banyakanāni ari imfate, bazigaruriraigihugu kugezai Sarefati, n'ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe bakaba i Sefaradi, bazigaruriraimiduguduy'ikusi.

21Kandi abarokozi bazazamuka bajye ku musoziwa Siyoni guciraurubanzaumusoziwa Esawu kandiubwami buzabaubw'Uwiteka.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>