Rom 3:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Bene Data, ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwaurubanza rurutaiz'abandi,

2kuko twese ducumuramuri byinshi. Umuntu weseudacumuramu byo avuga aba ariumuntuutunganye rwose, yabasha no gutegekaumubiriwe wose.

3Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugirango atwumvire, kandi dushobora guhindura n'imibiri yayo yose.

4Kandi dore n'inkuge nubwo zaba ari nini zite, zikagendeshwa n'umuyagauhuhacyane, ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza ahoumwerekeza ashaka.

5N'ururimina rwo ni ko ruri: niurugingo ruto rukirarira ibikomeye.
Murebenamwe ishyamba naho ari rinini rite,uburyo ritwikwa n'agashashi gato cyane!

6Kandi kokoururiminiumuriro. Yemwe niububibungana n'isi! Ururimirwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwononaumubiriwose, rukongeza kamere yacu yose, na rwo rukongezwa na Gehinomu.

7Kuko amoko yose y'inyamaswa n'ibigurukan'ibikururukan'ibyo mu nyanja, abantu babasha kubimenyereza kandi barabimenyereje,

8arikoururimirwo nta muntu wabasha kurumenyereza rwose, niububibudatuza, rwuzuyeubusagwe bwica.

9Urwo ni rwo dushimisha Umwami Data wa twese, kandi ni rwo tuvumisha abantu baremwe mu ishusho y'Imana,

10mu kanwa kamwe havamo gushima no kuvuma. Bene Data, ibyo ntibikwiriye kumerabityo.

11Mbese ye, amazi meza n'akereta yabasha kuva mu isōko imwe?

12Bene Data,umutiniwabasha kwera imbuto za elayo, cyangwaumuzabibu wakwera imbuto z'umutini? Ni ko n'isōko itabasha kuvamoamazi y'umunyu kandi ngo ivemo n'ameza.

13Ni nde muri mwe w'umunyabwenge kandi w'umuhanga? Niyerekanishe ingeso nziza imirimo ye, afiteubugwaneza n'ubwenge.

14Ariko niba muhorana amakimbirane akaze mu mitima yanyu mugahorana intonganya, ntimukabyiratane ngo mubeshyereukuri.

15Bene ubwo bwenge si bwo bumanuka buvuyemu ijuru, ahubwo ni ubw'isi, ni ubw'inyamaswabantu ndetse ni ubw'abadayimoni,

16kuko aho amakimbirane n'intonganya biri, ari ho no kuvurungana kuri no gukoraibibi byose.

17Arikoubwenge buva mu ijuru, irya mbere buraboneye kandi ni ubw'amahoro, n'ubw'ineza, bwemera kugirwa inama, bwuzuyeimbabazi n'imbuto nziza, butarobanura ku butonikandi butagirauburyarya.

18Kandi imbuto zo gukiranuka zibibwa mu mahoro n'abahesha abandi amahoro.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>