Rom 4:1-17 BYSB2001 - Bible AI

1Mbese muri mwe intambara ziva he, n'intonganya ziva he? Ntibiva ku byo mwishimira bibi, birwanira mu ngingo zanyu?

2Murararikira ariko nta cyo mubona, muricakandi mugiraishyari ariko ntimushobora kunguka, muratabara mukarwana nyamara ntimuhabwa kuko mudasaba,

3murasaba ntimuhabwe kuko musabanabi mushaka kubyayisha irari ryanyu ribi.

4Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yukoubucutibw'iby'isi buterakwangwa n'Imana? Nuko reroumuntu weseushaka kuba incuti y'iby'isi, aba yihinduyeumwanzi w'Imana.

5Mbese mutekereza yuko ibyanditswe bivugiraubusango “Umwuka uba muri tweurararikiraukagira n'ishyari”?

6Arikonubwo bimeze bityo Imana irushaho kutugirira imbabazi ni cyo gituma ivuga iti “Imana irwanya abibone, ariko abicisha bugufiikabaheraubuntu.”

7Nuko rero mugandukireImana ariko murwanye Satani, na we azabahunga.

8Mwegere Imana na yo izabegera. Yemwe banyabyaha, nimukarabe. Namwe ab'imitima ibiri, nimwiyeze imitima.

9Mubabare, muboroge murire, ibitwenge byanyu bihinduke kuboroga, ibyishimo bihinduke agahinda.

10Mwicishe bugufiimbere y'Umwami Imana kuko ari bwo izabashyira hejuru.

11Bene Data, ntimugasebanye. Usebya mwene se cyangwa agacira mwene seurubanza aba asebya amategeko, kandi ni yo aba aciriyeurubanza. Ariko nuciraamategekourubanza ntubauyashohoje, ahubwo ubaubayeumucamanza.

12Utegeka agaca imanza, ni Imwe yonyine ari yo ibasha gukizano kurimbura, ariko wowe uri ndeuciramugenzi waweurubanza?

13Nimwumve yemwe abavuga muti “Uyu munsi cyangwa ejo tuzajya mu muduguduw'inaka tumareyoumwaka, dutunde tuboneindamu”,

14nyamara mutaziibizaba ejo. Mbeseubugingo bwanyu ni iki? Muri igihu kibonekaumwanya muto kigaherako kigatamūka.

15Ahubwo ibyo mwari mukwiriye kuvugani ibi, ngo “Umwami Imana nibishaka tuzarama, kandi tuzakora dutya na dutya.”

16Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.

17Nuko uzi gukoraneza ntabikore, bimubereye icyaha.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>