Rom 5:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Ngaho yemwe batunzi mwe, nimurizwe muborozwe n'ibyago mugiyekuzabona.

2Ubutunzi bwanyu buraboze, n'imyenda yanyu iriwe n'inyenzi,

3izahabu zanyu n'ifeza zanyu ziriwe n'ingese. Ingese yazo ni yo izabaumugabowo kubahamya, izarya imibiri yanyu nk'umuriro. Mwabitseubutunzi bwanyu mu minsi y'imperuka.

4Dore, ibihembo by'abasaruzi basaruye imirima yanyu, ibyo mwabimishijeuburiganya birataka, kandiumuborogo w'abo basaruzi winjiye mu matwi y'Uwiteka Nyiringabo.

5Mwadamarariye mu isi mwishimira ibibanezeza bibi, mwihagije mu mitima ku munsi wo kurimbuka.

6Umukiranutsi mwamuciriye ho iteka, muramwica atabarwanya.

7Nuko bene Data, mwihangane mugezeaho Umwami Yesu azazira. Doreumuhinzi ategereza imyaka y'ubutakay'igiciro, ayirindira yihanganye kugezaaho azabonera imvura y'umuhindo n'iy'itumba.

8Mube ari ko namwe mwihangana, mwikomeze imitima kuko kuza k'Umwami Yesu kubegereye.

9Ntimwitotombane bene Data, mudacirwa ho iteka doreumucamanza ahagaze ku rugi.

10Abahanuzi bahanuye mu izina ry'Umwami Imana mubakurehoicyitegererezo cyo kurenganywa no kwihangana.

11Mwibuke yuko abihanganye tubitaabanyehirwe. Mwumvise ibyo kwihangana kwa Yobu, kandi muzi ibyo Umwami Imana yaherutse kumugirira kuko ifite imbabazi nyinshi n'impuhwe.

12Ariko bene Data ikiruta byose, ntimukarahire naho ryaba ijuru cyangwa isi, cyangwa n'indi ndahiro yose, ahubwo ijambo ryanyu ribe “Yee, Yee”, “Oya, Oya”, kugirango mudacirwa ho iteka.

13Mbese muri mwe harihoubabaye? Nasenge. Harihounezerewe? Naririmbire Imana.

14Muri mwe harihourwaye? Natumireabakuru b'Itorero, bamusabire bamusīze amavuta mu izina ry'Umwami.

15Kandi isengesho ryo kwizera rizakizaumurwayi Umwami amuhagurutse, kandi naba yarakoze ibyaha azaba abibabariwe.

16Mwaturirane ibyaha byanyu kandi musabirane, kugirango mukizwe. Gusenga k'umukiranutsi kugiraumumaromwinshi, iyo asenganyeumwete.

17Dore Eliya yariumuntuumezenkatwe asaba cyane ko imvura itagwa, imvura imara imyaka itatu n'amezi atandatu itagwa.

18Arongera arasenga, nuko ijuru rigusha imvura,ubutakabumezaimyaka yabwo.

19Bene Data, nihagiraumuntu muri mweuyoba, avuye mu kuri undi akamuyobora,

20mumenye yukouyoboraumunyabyaha akamukuramu nzira ye yayobeyemo, azakizaubugingourupfu, kandi azatwikīra ibyaha byinshi.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>