Ruti 1:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Mu minsi y'abacamanza inzara yateye mu gihugu. Nukoumugabow'i Betelehemu y'i Buyudaasuhukiramu gihugu cy'i Mowabu, we n'umugorewe n'abahungu be bombi.

2Uwo mugaboyitwaga Elimeleki,umugorewe yitwaga Nawomi, n'abahungu be bombi umwe yitwaga Mahaloni, undi yitwaga Kiliyoni. Bari Abanyefuratab'i Betelehemu y'i Buyuda. Bagera mu gihugu cy'i Mowabu baturayo.

3Elimelekiumugabowa Nawomi arapfa, asigirana abahungu be bombi.

4Barongora Abamowabukazi, umwe yitwaga Orupa, undi yitwaga Rusi, bamarayo imyaka nk'icumi.

5Maze Mahaloni na Kiliyoni bombi barapfa. Uwo mugoreyapfushijeumugabowe n'abana be bombi.

6Bukeyeahagurukanan'abakazana be kugirango ave mu gihugu cy'i Mowabu, asubiraiwabo kuko yari yumviye mu gihugu cy'i Mowabu yuko Uwiteka yagendereyeubwoko bwe, akabaha ibyokurya.

7Ava aho yari ari hamwe n'abakazana be bombi, aboneza inzira isubiramu gihugu cya Yuda.

8Nawomi abwira abakazana be ati “Nimugende musubiremu mazu ya ba nyoko, Uwiteka abagirire neza nk'uko mwayigiriye ba nyakwigendera nanjye.

9Uwiteka abahe mwembi kubonauburuhukiromu mazu y'abagabo banyu.”
Arabasoma, batera hejuru bararira.

10Baramusubizabati “Oya, ahubwo tuzasubirana nawe mu bwoko bwanyu.”

11Nawomi arababwira ati “Bakobwa banjye, nimusubireyo. Ni iki kibashakisha kujyana nanjye? Hari abandi bana mfite mu nda ngo bazabe abagabo banyu?

12Bakobwa banjye, nimwigendere musubireyo, kuko ndenzeurucyuriro. Navuga nti ‘Ndabyiringiye’, ndetse naho nabonaumugaboiri joro, nkazabyara abahungu,

13ibyo byatuma mubarindira kugezaaho bazakurira? Ibyo byatuma mudashaka abagabo? Bye kuba bityo bakobwa banjye, kuko mbababarira cyane. Erega Uwiteka yabanguriyeukubokokundwanya!”

14Barongera batera hejuru bararira, Orupa asoma nyirabukwe, Rusi we amubahoakaramata.

15Nawomi aravuga ati “Dore muka mugabowanyu asubiyemu bwoko bwabo no ku mana ye, naweusubireyoukurikire muka mugabowanyu.”

16Rusi aramusubizaati “Winyinginga kugusiga, no gusubirayo ngo ne kugukurikira, kuko ahouzajya ari ho nzajya, kandi ahouzarara ari ho nzarara. Ubwoko bwawe ni bwo buzabaubwoko bwanjye, Imana yawe ni yo izaba Imana yanjye,

17ahouzagwa ni ho nzagwa bahampambe. Nihagira ikizantandukanya nawe atariurupfu, Uwiteka azabimpore, ndetse bikabije.”

18Abonye yuko amaramaje kujyana na we, arorera kubimubwira.

19Nuko bombi barajyana bagerana i Betelehemu. Bagezeyo, abo mu mudugudubose bahagarikwa imitima na bo, abagore barabazanya bati “Uyu ni Nawomi se?”

20Arabasubizaati “Ntimukanyite Nawomi, ahubwo mujye munyita Mara, kuko Uwiteka yangiriye ibisharira cyane.

21Navuye ino nuzuye, Uwiteka angaruye iwacu nareyereye. Munyitira iki Nawomi ubwo Uwiteka yanshinje, Ishoborabyose yambabaje?”

22Nuko Nawomi agarukanana Rusi Umumowabukaziumukazana we, baturutse mu gihugu cy'i Mowabu, bagera i Betelehemu batangiye gusarura sayiri.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>