1Nuko Nawomi yari afite mwene wabo w'umugabowe,umuntuukomeye w'umutunzi wo mu muryango wa Elimeleki, witwaga Bowazi.
2Rusi Umumowabukaziabwira Nawomi ati “Reka njye mu mirima mpumbe imyaka, nkurikiye uwo ndi bugirirehoumugisha.”
Aramusubizaati “Genda mukobwa wanjye.”
3Aragenda ahumba mu mirima akurikiye abasaruzi. Umurimayagezemo wari uwa Bowazi wo mu muryango wa Elimeleki, ariko yari atabizi.
4Bowazi ava i Betelehemu, araza asuhuzaabasaruzi ati “Uwiteka abane namwe.”
Na bo baramusubizabati “Uwiteka aguheumugisha.”
5Maze Bowazi abazaumusaruzi ati “Uyu mukobwa ni uwa nde?”
6Umusaruzi aramusubizaati “Ni wa Mumowabukaziwagarukanye na Nawomi avuye mu gihugu cy'i Mowabu,
7yambwiye ati ‘Ndakwinginze, emera ko mpumba nkurikiye abasaruzi hagati y'imiganda.’Nuko araza, yahereye mu gitondo n'ubu keretse akanya gatoya yinjiye mu nzu.”
8Maze Bowazi abwira Rusi ati “Urumva mukobwa wanjye? Ntukajye ujya mu murimaw'undi kandi ntuve hano, ahubwo ujye uba bugufibw'abaja banjye.
9Uhange amaso ku murimabasaruramoubakurikire. Ntiwumvise ko ntegetse abahungu ko batazakwakura? Kandi ukougizeinyota ujye ujya ku bibindi,unyweku yo abahungu bavomye.”
10Rusi yikubitahasi yubamye aramubazaati “Ni iki gitumye nkugirirahoumugisha, kounyitayeho kandi ndiumunyamahanga?”
11Bowazi aramusubizaati “Bansobanuriyeneza ibyo wagiriye nyokobukwe byoseuhereye ahoumugabowawe yapfiriye, kandi yuko wasize so na nyoko n'igihugu wavukiyemoukazamu bwokoutariuzi.
12Uwiteka akwiture ibyo wakoze,ugororerwe ingororano itagabanije n'Uwiteka Imana y'Abisirayeli, wahungiye munsi y'amababa yayo.”
13Aramubwira ati “Nkugirirehoumugisha Databuja, kukoumazeumubabaroukabwiraumujawawe neza, nubwo ndahwanye n'umwe mu baja bawe.”
14Igihe cyo kurya gisohoye Bowazi aramubwira ati “Ngwino uryeumutsima,ukozeintore yawe muri vino isharira.”Yicarana n'abasaruzi, bamuha impeke zikaranze arazirya arahaga, arasigaza.
15Ahagurutse guhumba, Bowazi ategeka abahungu be ati “Ahumbe no hagati y'imiba ntimumucyahe.
16Kandi mumusohorere zimwe mu miganda muzisige azihumbe, ntimumuhane.”
17Nuko ahumba muri uwo murimaageza nimugoroba, ahura izo yahumbyeziba incuro imwe n'umucagate bya sayiri.
18Arazikorera ajya mu mudugudu. Nyirabukwe abona izo yahumbye, kandi akura mu gikondorero ibyo yashigaje arabimuha.
19Nyirabukwe aramubazaati “Wahumbyemu kwa nde uyu munsi? Wakoze he? Hahiriweuwakwitayeho!”
Asobanuriranyirabukwe nyir'umurimayakorereyemo, aramubwira ati “Nyir'umurimanakozemo uyu munsi yitwa Bowazi.”
20Nawomi abwiraumukazana we ati “Uwo mugaboahiriwe ku Uwiteka,utarorereye kugirira neza abakiriho na ba nyakwigendera.”Nawomi arongera aramubwira ati “Uwo mugaboni mwene wacu wa bugufi, umwe mu bacunguzi bacu.”
21Rusi Umumowabukaziaramubwira ati “Ni koko yambwiye ati ‘Ujyeugumanan'abahungu banjyeugezeaho bazarangirizaumusaruro wanjye wose.’”
22Nawomi abwira Rusiumukazana we ati “Mukobwa wanjye, ni byiza kujyana n'abaja be, be kugusanga mu murimaw'undi.”
23Nuko akajya aguma bugufibw'abaja ba Bowazi, akajya ahumba ageza aho barangirije gusarura sayiri n'ingano, kandi abana na nyirabukwe.