1Nawomi nyirabukwe abwira Rusi ati “Mukobwa wanjye, sinagushakirauburuhukirokugirangougubwe neza?
2Ntihariho Bowazi mwene wacu, wabanaga n'abaja be? Dore iri joro aragosoreza sayiri ku mbuga bahuriraho.
3Nuko wiyuhagire wihezure, wambareumanuke ujye ku mbuga, ariko ntumwimenyetseho atararangiza kurya no kunywa.
4Kandi naryama witegereze aho aryamye,umwegere worosore ibirenge byeuryame, hanyuma arakubwira icyo uri bukore.”
5Aramusubizaati “Ibyoumbwiye byose ndabikora.”
6Aramanuka ajya ku mbuga, abigenza uko nyirabukwe yamutegetse.
7Bowazi amaze kurya no kunywa,umutimaweunezerewe, ajya kuryama iruhande rw'ikirundo cy'imyaka. Undi aza yomboka, yorosora ibirenge bye araryama.
8Mu gicuku uwo mugaboarashiguka, areguka abonaumugoreuryamye ku birenge bye.
9Aramubazaati “Uri nde?”
Aramusubizaati “Ndiumujawawe Rusi. Woroseumujawaweumwambaro wawe, kuko uriumucunguzi wacu.”
10Aramusubizaati “Uhiriwe ku Uwiteka mukobwa wanjye, ineza werekanye none iruta iyo werekanye ubwa mbere, kukoutashatse abasore naho baba abakene cyangwa abatunzi.
11None mukobwa wanjye witinya, ndakugirira ibyouvuzebyose, kuko abanyarukikobose b'ubwoko bwanjye bazi yuko uriumugoreutunganye.
12Niukurikoko ndiumucunguzi wanyu, ariko hariho undiundusha kubaumucunguzi wa bugufi.
13Rara hano iri joro, kandi mu gitondo nagukorera ibikwiriyeumucunguzi, bizaba byiza azabigukorere. Ariko niyanga kubigukorera, ndahiye Uwiteka Uhoraho yukoubwanjye nzagukorera ibikwiriyeumucunguzi, ryama bucye.”
14Aryama ku birenge bye ageza mu rubungabungo, abyuka hataragera igiheumuntu abasha kwitegereza undi, kuko yagiraga ngo “Bye kumenyekana yuko uwo mugoreyaje ku mbuga.”
15Aramubwira ati “Zanaumwenda witeyeuwufate.”Arawufataamugereraho incuro esheshatu za sayiri, arazimukorera ajya mu mudugudu.
16Ageze aho nyirabukwe ari aramubazaati “Mbega ni wowe mukobwa wanjye?”
Rusi amubwira ibyo uwo mugaboyamugiriye byose.
17Ati “Izi ncuro za sayiri uko ari esheshatu ni we wazimpaye, kuko yambwiye ati ‘Ntiwasubirakuri nyokobukwe ari nta cyoufite.’”
18Nawomi aramubwira ati “Mukobwa wanjye, iyicarireugezeaho uri bumenyere amaherezo yabyo, kuko uwo mugaboatari buruhukeatararangiza ibyo.”