1Bowazi ajya mu marembo y'umuduguduyicarayo, wa mucunguzi yavuze anyura aho aramuhamagara ati “Yewe mugabo, nyura hano wicare aha.”Arahanyura aricara.
2Bowazi azana abantu cumi bo mu bakuru b'uwo muduguduarababwira ati “Nimwicare aha.”Baricara.
3Abwira wa mucunguzi ati “Nawomi yaragarutse, yavuye mu gihugu cy'i Mowabu, none arashaka kuguraisambu yari iya mwene wacu Elimeleki.
4Nashakaga kubikubwira no kukubwira nti ‘Uyigurireimbere y'abicaye hano n'imbere y'abakuru b'ubwoko bwacu.’Nushaka kuyicungurauyicungure, nutabishaka mbwira mbimenye, kuko ari nta wundi wayicungurautariwowe, nanjyeugukurikiye.”
Aramusubizaati “Ndayicungura.”
5Maze Bowazi aramubwira ati “Nuguraiyo sambu na Nawomi,ukwiriye no kuyiguranana Rusi Umumowabukaziwari muka nyakwigendera, gucikura nyakwigendera ngo uwo izabe gakondo ye.”
6Wa mucunguzi aramusubizaati “Ubwanjye simbasha kuyicungura kugirango ntangiza ibyanjye biragwa. Iyendereubucunguzi bwanjye kuko ntabasha kuyicungura.”
7Kera uyu ni wo wariumuhango w'Abisirayeli wo gucungura no kuguranakugirango byose bikomezwe:umuntu yakweturagainkweto ye akayiha undi. Uko ni ko Abisirayeli batangagaumugabow'ibyo.
8Uwo mucunguzi abwira Bowazi ati “Uyigurire.”Akwetura inkweto.
9Bowazi abwira abakuru n'abantu bose ati “Mbatanze ho abagabo uyu munsi, yuko nguze ibyari ibya Elimeleki byose, n'ibyari ibya Kiliyoni na Mahaloni, mbiguze na Nawomi.
10Kandi na Rusi Umumowabukaziwari muka Mahaloni, ndamuguzengo abeumugorewanjye, kugirango ncikure nyakwigendera uwo ngo izabe gakondo ye, izina rya nyakwigendera rye kuzimamuri bene wabo no mu marembo y'umuduguduwabo, mbatanze ho abagabo uyu munsi.”
11Nuko abantu bose bari mu marembo n'abakuru baramusubizabati “Turi abagabo b'ibyo. Uwo mugoreuje mu nzu yawe Uwiteka amuhwanye na Rasheli na Leya, abashinze bombi inzu y'Abisirayeli. Nawe ujye werekana gukomera kwawe muri Efurata, ube ikirangirire i Betelehemu.
12Icyaduhaurubyaro Uwiteka azaguha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n'iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda.”
13Nuko Bowazi acyura Rusi abaumugorewe, aryamana na we Uwiteka amuha gusamainda, abyaraumuhungu.
14Abagore babwira Nawomi bati “Uwiteka ahimbazwe,utakuretseudafiteumucunguzi. Icyaduha akazaba ikirangirire mu Bisirayeli.
15Kandi azasubizaintege mu bugingo bwawe, azagutunga mu bukecuru bwawe, kukoumukazana waweugukunda akakugiriraumumarourutauwo abahungu barindwi, ari weumubyaye.”
16Nawomi ajyana uwo mwana amushyira mu gituza cye, abaumureziwe.
17Abagore b'abaturanyi be bamwita izina bati “Nawomi abyariweumuhungu.”Bamwita Obedi ari we se wa Yesayi, se wa Dawidi.
18Uru ni rwo rubyaro rwa Perēsi: Perēsi yabyaye Hesironi,
19Hesironi yabyaye Ramu, Ramu yabyaye Aminadabu,
20Aminadabu yabyaye Nahashoni, Nahashoni yabyaye Salumoni,
21Salumoniyabyaye Bowazi, Bowazi yabyaye Obedi,
22Obedi yabyaye Yesayi, Yesayi yabyaye Dawidi.