Sof 1:1-18 BYSB2001 - Bible AI

1Ijambo ry'Uwiteka ryaje kuri Zefaniya mwene Kushi, mwene Gedaliya, mwene Amariya, mwene Hezekiya, ku ngoma ya Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyuda.

2Uwiteka aravuga ati “Nzatsembaho ibintu byose biri ku isi,

3nzatsembaho abantu n'amatungo, nzatsembaho ibigurukamu kirere n'amafi yo mu nyanja, n'abakiranirwa n'ibisitaza byabo, nzaca abantu ku isi. Ni ko Uwiteka avuga.

4“Nzaramburaukubokokwanjye ntere ab'i Buyudan'abatuye i Yerusalemu bose, nzaca ibyasigaye bya Bāli aho hantu, n'izina ry'Abakemari hamwe n'abatambyi,

5n'abasenga ingabo zo mu ijuru bari hejuru y'amazu yabo, n'abasenga barahira Uwiteka bakagerekaho na Milikomu,

6n'abasubiyeinyuma bakareka gukurikira Uwiteka, n'abatigeze gushaka Uwiteka habe no kumusenga.

7“Ujyeucecekera imbere y'Umwami Imana kukoumunsi w'Uwiteka uri hafi, Uwiteka yiringanirije igitambo yeza n'indarikwa.

8Ku munsi w'igitambo cy'Uwiteka nzahana ibikomangoma n'abana b'umwami, n'abambaye imyambaro y'abanyamahanga.

9Uwo munsi nzahana abasimbuka ibitabo by'amazu bose, bakuzuzainyumba ya shebuja mourugomon'uburiganya.

10“Uwo munsi, ni ko Uwiteka avuga, hazumvikana induru ku irembo ry'Amafi, n'umuborogoukomeye mu ruhande rwa kabiri, no guhorera gukomeye kuzabaguturutse mu misozi.

11Nimuboroge yemwe abatuye i Makiteshi, kuko abantu b'i Kanāni baciwe, n'abikorezi b'ifeza batsembweho.

12“Icyo gihe, nzashakisha muri Yerusalemu imuri, mpane abantu bibumbiye hamwe nk'inzoga y'itende bibwira mu mitima yabo bati ‘Ari icyiza ari n'ikibi, Uwiteka nta cyo azadutwara.’

13Kandiubutunzi bwabo buzagenda ho iminyago, n'amazu yabo azaba imisaka. Niukuribazubakaamazu ariko ntibazayabamo, kandi bazatera inzabibu na zo ntibazanywa vino yazo.

14“Umunsiukomeye w'Uwiteka uri bugufi, ndetseumuhindo wawougezehafi kandiurihuta, intwari irataka inyinyiriwe.

15Uwo munsi niumunsi w'uburakari, niumunsi w'amakuba n'umubabaro, niumunsi wo kurimbura no kwangiza, niumunsiurimoumwijima n'ibihu, niumunsi w'ibicu n'umwijima w'icuraburindi.

16Niumunsi wo kuvuzaimpanda n'induru, bivugiraimiduguduy'ibihome n'iminara miremire.

17“Nzihebesha abantu bagende nk'impumyi kuko bacumuyeku Uwiteka, kandi amaraso yabo azaseswa nk'umukungugu, n'imibiri yabo itabwe nk'amayezi.

18“Ifeza zabo n'izahabu zabo ntabwo bizabasha kubakiza ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka, ahubwo igihugu cyose kizatsembwa n'umurimouteweno gufuhakwe, kuko azatsembaho abatuye mu gihugu bose biteyeubwoba.”

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>