1Nimuteranire hamwe, niukurimuterane mwa bwoko butagira isoni mwe,
2ibyategetswe bitarasohora,umunsiutarahita nk'umuramautumurwa n'umuyaga, kandiuburakari bukazebw'Uwiteka butarabageraho, n'umunsi w'uburakari bw'Uwitekautarabageraho.
3Mushake Uwiteka mwa bagwaneza bo mu isi mwese mwe, bakomeza amategeko ye. Mushake gukiranuka, mushake no kugwa neza, ahari muzahishwa ku munsi w'uburakari bw'Uwiteka.
4I Gaza hazarekwa, na Ashikeloni hazabaumusaka, abo kuri Ashidodi bazirukanwa ku manywa y'ihangu, na Ekuronihazasenywa. Amosi 1.6-8; Zek 9.5-7
5Abatuye ku nkombe z'inyanjaubwoko bw'Abakereti bazagusha ishyano! Ijambo ry'Uwiteka riri kuri mwe, Banyakanāni mwe: “Igihugu cy'Abafilisitiya nzakirimbura he kugirauhasigara.”
6Ibibaya byo ku nyanja bizaba ibyanya, bibemo ibiraro by'abashumba n'ibikumba by'intama.
7Ibibaya byo ku nyanja bizaba iby'abasigaye bo mu nzu ya Yuda, ni ho bazaragira intama zabo. Bazajya barara mu mazu ya Ashikeloni, kuko Uwiteka azabagenderera akagarura abajyanywe ari imbohe.
8Uwiteka Nyiringabo Imana ya Isirayeli iravuga iti “Numvise ibitutsi by'Abamowabu no kwiyenza kwa bene Amoni, batutseubwoko bwanjye, bakarengaurugabano rwabo babasuzuguye. 21.33-37; 25.1-11; Amosi 1.13-15
9Ni cyo gituma nirahiye, niukuriMowabu hazamera nk'i Sodomu, na bene Amoni nk'i Gomora, ahantu huzuyeibisura n'ibigugu by'imyunyu, habe ikidaturwa iteka ryose. Bazasahurwa n'abasigaye bo mu bantu banjye, kandi bazatwarwa n'abarokotse bo mu bwoko bwanjye.”
10Ibyo ni byo bazīturirwaubwibone bwabo, kuko batukagaubwoko bw'Uwiteka Nyiringabo, bakabīrātaho.
11Uwiteka azababera igiteyeubwoba, kuko azateraubwonde ibigirwamana byo mu isi byose, kandi abantu bazamusenga,umuntu wese azava iwe ndetse n'abo mu birwa by'abanyamahanga byose.
12Namwe Abanyetiyopiya, nzabisha inkota yanjye.
13Kandi azaramburiraukubokokwe aherekera ikasikazi arimbure Ashuri, i Nineve azahahindura amatongo, hume nko mu mburamazi.
14Imikumbi izagiramo ibiraro byayo n'inyamaswa z'amoko yose zihabone ibikumba, ndetse n'uruyongoyongo n'ikinyogote bizaba mu nkomanizo z'amazu yaho, amajwi yabyo azumvikanira mu madirishya, mu miryango yaho hazaba hasenyutse kuko yatamuruyeiby'imyerezi.
15Uwo ni wa murwa wishimaga, wadabagiragaukibwira mu mutimauti, “Ni jye, nta wundiurihokereka jye.”Ko hahindutse amatongo, n'ahantu hasigaye hararwa n'inyamaswa! Uzahanyura wese azahatangarira yimyoze, ahamamisheukuboko.