Sof 3:1-20 BYSB2001 - Bible AI

1Umurwa w'ubugomewanduye, kandiurenganyauzabona ishyano.

2Ntiwumviye kubwirizwa, ntiwemeye guhanwa, ntiwiringiye Uwiteka, ntiwegereye Imana yawo.

3Ibikomangoma byo muri wo ni nk'intare zitontoma, abacamanza bawo ni amasega agejeje nimugoroba, ntabwo bagira icyo baraza.

4Abahanuzi bawo ni incacanya n'abariganya, abatambyi bawo baziruyeubuturobwera, kandi bagomeye amategeko.

5Uwiteka uri muri wo arakiranuka ntazakora ibibi, uko bukeyeagaragaza gukiranuka kwe mu mucyo ntabwo asiba, ariko ibigoryi nta soni bigira.

6Narimbuye amoko, iminara yabo ni imisaka, inzira zabo narazisibye kugirango hatagirauhita, imiduguduyabo yarasenyutse bituma hatagirauyibamo, nta n'ukihatuye.

7Nibwira kouzanyubaha,ukemera guhanwa kugirangoubuturobwaho budasenyuka nk'uko nari nabibategekeye byose, ariko bazindukagakare barushaho gukoraibizira.

8Ni cyo gituma Uwiteka avuga ati “Nimuntegereze mugezeku munsi nzahagurutswano kubanyaga, kuko nagambiriye guteraniriza amahanga hamwe, ibihugu byose binteranireho, mbasukehouburakari bwanjye n'umujinya wanjyeukaze, kuko isi yose izatsembwaho n'umurirowo gufuhakwanjye.

9“Ubwo ni bwo nzaha amokoururimirutunganye, kugirango bose babone kwambaza mu izina ry'Uwiteka, no kumukorera bahuje inama.

10Abazanshashazaho, ari bo bana banjye batataniye hakurya y'imigezi yo muri Etiyopiya, bazanzanira ituro ryanjye.

11Uwo munsi Isirayeli we, imirimo yawe yose wankoreyeukancumurahontizagukozaisoni, kuko ubwo nzaba nkuvanyemo abibone bīrātaga, kandi ntuzongera kwishyira hejuru ku musoziwanjye wera.

12Ahubwo nzagusigamoubwoko bw'indogore n'abakene, kandi baziringira izina ry'Uwiteka.

13Abarokotse bo muri Isirayeli ntibazakora ibibi habe no kuvugaibinyoma, n'ururimiruriganya ntiruzababonekaho mu kanwa kabo, kuko bazagaburirwa, bakaryama ari nta wubakanga.

14“Iririmbire wa mukobwa w'i Siyoni we, rangururaIsirayeli we. Nezerwa kandi wishimane n'umutimawawe wose, wa mukobwa w'i Yerusalemu we.

15Uwiteka yagukuyehoimanza yari yaguciriye, abanzi bawe yabajugunye hanze. Umwami wa Isirayeli, ari we Uwiteka ari muri wowe imbere, ntabwouzongera gutinya ibibiukundi.

16Uwo munsi i Yerusalemu hazabwirwa ngo ‘Witinya Siyoni we, amaboko yawe ye gutentebuka.

17Uwiteka Imana yawe iri muri wowe imbere, ni intwari kandi irakiza. Izakwishimana inezerewe. izaruhukiramu rukundo rwayo, izakunezererwa iririmba.’

18“Nzateranyiriza hamwe abakumbuye guterana kwera, bahoze ari abawe bavunwa n'ibibakoza isoni.

19Dore icyo gihe nzagenza abakurenganya bose kandi nzakiza abacumbagira, kandi nzateranyiriza hamwe abari birukanywe. Abakozwaga isoni mu bihugu byose nzabatera icyubahiro, mbahe n'izina ryogeye.

20Icyo gihe ni bwo nzabacyura, kandi icyo gihe ni bwo nzabateraniriza hamwe, kuko nzabubahiriza nkabaha izina ryogeye mu moko yose yo mu isi, ubwo nzagarura abanyu bajyanywe ari imbohe mureba.”Ni ko Uwiteka avuga.

© Bible Society of Rwanda, 2001
iv>