Tito 2:1-22 BYSB2001 - Bible AI

1Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzizeibicumuron'ibyaha byanyu,

2ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'iyi si, mugakurikizaumwamiutegeka ikirere, ari we mwukaukorera mu batumvira.

3Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n'imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukireyacu twari abo kugirirwaumujinya nk'abandi bose.

4Ariko Imana kuko ariumutunzi w'imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo

5ku bw'urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzizeibicumurobyacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

6nuko ituzuranana we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw'umwuka turi muri Kristo Yesu,

7kugirango mu bihe bizaza izerekaneubutunzi bw'ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.

8Mwakijijwe n'ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y'Imana.

9Ntibyavuye no ku mirimo kugirango hatagiraumuntu wirarira,

10kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriyekera kugirango tuyigenderemo.

11Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n'intoki ku mubiribita abatakebwe,

12mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n'Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y'ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufiteby'ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.

13Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n'amaraso ya Kristo.

14Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyehoubwanzi, ari bwo rusikarwari hagati yacu rutugabanya,

15amaze gukuzahoamategeko y'iby'imihangoumubiriwe, kugirango ba babiri abarememoumuntu umwe mushyamuri we ngo azane amahoro atyo,

16kandi ngo bombi abagireumubiriumwe, abungishe n'Imanaumusaraba awicishije bwa bwanzi.

17Yaraje ababwiraubutumwa bwiza bw'amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufina bo ababwira iby'amahoro,

18kuko ari weuduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.

19Nuko ntimukiriabashyitsi n'abasuhuke, ahubwo muriubwoko bumwe n'abera ndetse muri abo mu nzu y'Imana,

20kuko mwubatswe ku rufatiro rw'intumwa n'abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.

21Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibeurusengero rwera mu Mwami Yesu.

22Muri we namwe murubakanwa, kugirango mube inzu yo kubabwamo n'Imana mu Mwuka.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>