Tito 3:1-21 BYSB2001 - Bible AI

1Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.

2Kandi namwe mwumvise iby'ubutware bwo kugaburaubuntu bw'Imana nahawe ku bwanyu,

3ko mpishurirwaubwiru bwayo mu iyerekwa nk'uko nabanje kwandika mu magambo make.

4Namwe nimuyasoma muzireberaubwanyuuburyo menyeubwiru bwa Kristo koko.

5Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b'abantu mu bindi bihe, nk'uko muri iki gihe intumwa ze zera n'abahanuzi babuhishuriwen'Umwuka,

6yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z'umubiriumwe natwe, abaheshejwe n'ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.

7Nanjye nahindutseumubwiriza wabwo nk'uko impano iri y'ubuntu bw'Imana, iyo naheshejwe n'imbaraga zayo zinkoreramo.

8Nubwo noroheje cyane hanyuma y'abera bose, naherewe ubwo buntu kugirango mbwirize abanyamahangaubutumwa bwiza bw'ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,

9njijure bose ngo bamenyeuburyo iby'ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n'Imana yaremye byoseuhereye kera kose,

10kugirango muri iki gihe abatware n'abafiteubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw'umwuka, bamenyeshwe n'Itoreroubwenge bw'Imana bw'uburyo bwinshi

11nk'uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.

12Muri we ni mo duherwaubushizi bw'amanga ngo twegere Imana dushizeubwoba, tubiheshejwe n'uko tumwizeye.

13Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n'amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.

14Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,

15uwo imiryango yose yo mu ijuru n'iyo mu isi yitirirwa,

16ngo abahe nk'ukoubutunzi bw'ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw'Umwuka we,

17kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugirango ubwo mumazegushōrera imizi mu rukundo mukabamushikamye,

18muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n'abera boseubugarin'uburebure bw'umurambararo, n'uburebure bw'igihagararo, n'uburebure bw'ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,

19mumenye n'urukundo rwa Kristo rurutauko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugezaku kuzurakw'Imana.

20Nuko Ibasha gukoraibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n'ibyo twibwira byose nk'uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,

21icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugezaiteka ryose ry'ibihe bidashira, Amen.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>