Tito 4:1-32 BYSB2001 - Bible AI

1Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y'Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,

2mwicisha bugufirwose, mufiteubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,

3mugireumwete wo gukomereshaubumwe bw'Umwukaumurunga w'amahoro.

4Harihoumubiriumwe n'Umwuka umwe, nk'uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.

5Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n'umubatizo umwe,

6hariho Imana imwe ari yo Data wa tweseudusumba twese, uri hagati yacu twese kandiuturimotwese.

7Arikoumuntu wese muri twe yahaweubuntu nk'ukourugerorw'impano ya Kristo ruri.

8Ni cyo gituma ivuga iti
“Amaze kuzamuka mu ijuru,
Ajyana iminyago myinshi,
Aha abantu impano.”

9Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru”risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?

10Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y'amajuru yose, kugirango asohoze byose.

11Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n'abandi kuba abahanuzi, n'abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n'abandi kuba abungeri n'abigisha,

12kugirango abera batunganirizwe rwose gukoraumurimowo kugabura iby'Imana no gukomezaumubiriwa Kristo,

13kugezaubwo twese tuzasohora kugiraubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w'Imana, kandi kugezaubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugerorushyitse rw'igihagararo cya Kristo,

14kugirango tudakomeza kuba abana duteraganwa n'umuraba, tujyanwa hirya no hino n'imiyaga yose y'imyigishirize, n'uburiganya bw'abantu n'ubwenge bubi, n'uburyo bwinshi bwo kutuyobya,

15ahubwo tuvugeukurituri mu rukundo, dukuriremuri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.

16Kuri uwo ni ho Umubiriwoseuteranywa neza,ugafatanywa n'uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakoraumurimowacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni houmubiriukūra gukurakwawo, kugirangoukurizwe mu rukundo.

17Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk'uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagiraumumarobyo mu mitima yabo,

18ubwenge bwabo buri mu mwijima kandiubujijiburi muri bo no kunangirwa kw'imitima yabo, byabatandukanije n'ubugingo buva ku Mana.

19Kandi babaye ibiti bīhaubusambanyi bwinshi, gukoraiby'isoni nke byose bifatanije no kwifuza.

20Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo,

21niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n'ukuriko muri Yesu,

22bibabwiriza iby'ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyamburaumuntu wa kerauheneberezwa no kwifuza gushukana,

23mugahinduka bashya mu mwuka w'ubwenge bwanyu,

24mukambaraumuntu mushyawaremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n'ukurink'uko Imana yabishatse.

25Nuko mwiyambure ibinyoma,umuntu wese avuganeukurina mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.

26Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye

27kandi ntimubererekere Satani.

28Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugirango abone ibyo gufashaumukene.

29Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturukemu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonyeuburyo mujye muvugairyiza ryose ryo gukomeza abandi, kugirango riheshe abaryumviseumugisha.

30Kandi ntimutezeagahinda Umwuka Wera w'Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugezaku munsi wo gucungurwa.

31Gusharira kose n'uburakari n'umujinya n'intonganya, no gutukanahamwe n'igomwa ryose bibavemo.

32Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk'uko Imana yabababaririye muri Kristo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>