Tito 6:1-24 BYSB2001 - Bible AI

1Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.

2Wubaheso na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),

3kugirangouboneamahorouramire mu isi.

4Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby'Umwami wacu.

5Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubirink'uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.

6Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumerenk'abanezeza abantu, ahubwo mumerenk'imbata za Kristo, mukoreibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.

7Mubakorere mubyishimiye nk'abakorera Umwami wacu, mutarink'abakorera abantu.

8Kuko muzi yukoumuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n'Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw'umudendezo.

9Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, murekekubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru,utarobanura abantu ku butoni.

10Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z'ubushobozi bwe bwinshi.

11Mwambare intwaro zose z'Imana, kugirango mubashe guhagarara mudatsinzwe n'uburiganya bwa Satani.

12Kuko tudakīrana n'abafite amaraso n'umubiri, ahubwo dukīrana n'abatware n'abafiteubushobozi n'abategeka iyi si y'umwijima, n'imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru.

13Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugirango mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

14Muhagarare mushikamye mukenyeyeukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza,

15mukwese inkweto, ari zo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza,

16kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yakaumuriro.

17Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ari yo Jambo ry'Imana,

18musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

19Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuganshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugirango menyeshe abantuubwiru bw'ubutumwa bwiza,

20ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejweumunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk'uko binkwiriye.

21Kandi Tukiko, mwene Dataukundwaw'umubwiriza w'iby'Imanaukiranukaukorera mu Mwami, azabasobanurirabyose kugirango namwe mumenye ibyanjye uko meze.

22Ni we mwatumyeho ku bw'ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurizeimitima yanyu.

23Amahoro abe muri bene Data, n'urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

24Ubuntu bw'Imana bubanen'abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>