1Bene Data,ubwanyu muzi yuko kubasūra kwacu kutariuk'ubusa,
2ahubwo tumazekubabarizwa i Filipi no kuhahemurirwa nk'uko mubizi, duhabwa n'Imana yacu gushira amanga ngo tubabwireubutumwa bwiza bw'Imana turi mu ntambara nyinshi.
3Kuko guhugurakwacu atari uko kuyobya, kutavamu byanduye kandi kukabaatari uko kuriganya,
4ahubwo nk'uko Imana yatwemereye kugirango tube abo guhabwaubutumwa bwiza, ni ko tubuvuga. Ntituvugank'abashaka kunezeza abantu, keretse Imana igerageza imitima yacu.
5Ntitwigeze kuvugaijambo ryo gushyeshya nk'uko mubizi, cyangwa ngo tugireurwiyerurutso rwo kwifuza inyungu muri mwe. Imana ni yo dutanze houmugabo.
6Kandi ntitwashatse icyubahiro mu bantu, naho haba muri mwe cyangwa mu bandi,
7nubwo twabashaga kubaremerera kuko turi intumwa za Kristo. Ahubwo twitonderaga muri mwe nk'ukoumureziakuyakuya abana be.
8Ni cyo cyatumye muduteraimbabazi tukabakunda cyane, tukishimira kutabahaubutumwa bwiza gusa, ahubwo no kubahaubugingo bwacu kuko mwatubereye inkoramutimacyane.
9Bene Data, mwibukeumuhatiwacu n'imiruho nk'uko twababwirijeubutumwa bwiza bw'Imana dukoraku manywa na nijoro, kugirango hatagira uwo muri mwe turemerera.
10Mwebwe n'Imana ni mwe ntanze ho abagabo b'uburyo twameranaga namwe abizera turi abera, dukiranuka kandi tutarihoumugayo,
11kandi nk'uko mubizitwahuguragaumuntu wese muri mwe, tukabahumurizano kubihanangiriza nk'uko se w'abana agirira abana be,
12kugirango mugende uko bikwiriye ab'Imana, ari yo ibahamagarira kujya mu bwami bwayo n'ubwiza bwayo.
13Icyo dushimira Imanaubudasiba ni uko ubwo twabahaga ijambo ry'ubutumwa bwiza, ari ryo jambo ry'Imana, mutaryemeye nk'aho ari ijambo ry'abantu, ahubwo mwaryemeye nk'ijambo ry'Imana nk'uko riri koko kandi rigakorera no muri mwe abizera,
14kuko bene Data mwigānye amatorero y'Imana y'i Yudayaari muri Kristo Yesu, kuko ibyo mwababajwe n'ubwoko bwanyu ari bimwe n'ibyo abo bababajwe n'Abayuda.
15Bishe Umwami Yesu n'abahanuzi kandi natwe baratwirukanye ntibanezeza Imana, baba abanzi b'abantu bose.
16Batubuzakubwiriza abanyamahanga ngo na bo bakizwe, bahora buzuzaurugerorw'ibyaha byabo. Ariko ubu bwo,umujinyaubasohoreyeho kubarangiza rwose.
17Ariko twebweho bene Data, ubwo twatandukanywaga namwe igihe gito ku mubiri, ariko si ku mutimatwiyongeranije kugiraumwete wo kubabona, tubakumbura cyane
18kuko twashakaga kuza iwanyu. (Icyakora jyewe Pawulo sinabishatse rimwe gusa ahubwo ni kabiri), ariko Satani aratubuza.
19Ibyiringiro byacu ni iki, cyangwa ibyishimo, cyangwa ikamba ryo kwirata? Si mwebwe se mu maso y'Umwami wacu Yesu, ubwo azaza?
20Kuko ari mwe cyubahiro cyacu n'ibyishimo byacu.