1Nuko rero tubonye yuko tutagishoboye kwiyumanganya, twibwira ko ibyiza ari uko twasigara muri Atenayi twenyine.
2Nuko dutumaTimoteyo mwene Data,umukoziw'Imana wo kubwirizaubutumwa bwiza bwa Kristo ngo abe ari weubakomeza, no kubahuguraku byo kwizera kwanyu
3kugirango hatagiraumuntu muri mweunyeganyezwa n'aya makuba, kukoubwanyu muzi yuko ari cyo twashyiriweho.
4Ndetse ubwo twari kumwe namwe mbere twababwiye yuko tugiyekubabazwa, kandi ni ko byabaye namwe murabizi.
5Ni cyo cyatumye mbatumahombonye ko ntakibashije kwiyumanganya, kugirango menye ibyo kwizera kwanyu yuko yendaumushukanyi yaba yarabashutse, natwe tukabatwarakoreyeubusa.
6Ariko none Timoteyo atugezeho avuye iwanyu, yatuzaniye inkuru nziza y'ibyo kwizera kwanyu n'urukundo rwanyu, kandi yuko mutwibuka neza iteka, mudukumbura mushaka kuturebank'uko natwe tubakumbura.
7Ni cyo cyatumye bene Data, duhumurizwa ku bwanyu no kwizera kwanyu mu mubabaro wacu wose n'amakuba,
8kuko none turi bazima ubwo muhagaze mushikamye mu Mwami.
9Mbese ni shimwe ki twabasha kwitura Imana, ku bw'ibyishimo byose tubīshimira imbere y'Imana yacu?
10Dusabira cyane ku mwanywa na nijoro, kugirango tubarebe twuzuzeibyasigaye ku kwizera kwanyu.
11Icyampa Imana yacuubwayo ari yo Data wa twese, n'Umwami wacu Yesu, bakatubonereza inzira yo kuza iwanyu.
12Namwe Umwami wacu abuzuze, abasesekaze gukundana no gukunda abandi bose nk'uko natwe twabakunze,
13kugirango abakomeze imitima itabahoumugayo, yere mu maso y'Imana yacu ari yo Data wa twese, ubwo Umwami wacu Yesu azazana n'abera be bose.