1Amagambo ya Yeremiya mwene Hilukiya, wo mu batambyi bahoze mu Anatoti mu gihugu cya Benyamini.
2Yabwiwe ijambo ry'Uwiteka ku ngoma ya Yosiya mwene Amoniumwami w'u Buyuda, mu mwaka wa cumi n'itatu wo ku ngoma ye.
3Ryaje kandi no ku ngoma ya Yehoyakimu mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, kugezamu iherezo ry'umwaka wa cumi n'umwe wo ku ngoma ya Sedekiya mwene Yosiyaumwami w'u Buyuda, igihe ab'i Yerusalemu bajyanywe ari imbohe, mu kwezi kwa gatanu.
4Nuko ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti
5“Nakumenye ntarakuremamu ndaya nyoko kandi nakwejejeutaravuka, ngushyiriraho kubaumuhanuziuhanuriraamahanga.”
6Nuko ndavuga nti “NyamunekaNyagasani Yehova, dore sinzi kuvugandiumwana!”
7Ariko Uwiteka arambwira ati “Wivuga uti ‘Ndiumwana’, kuko abo nzagutumahoboseuzabasanga kandi icyo nzagutegeka cyose ni cyouzavuga.
8Ntukabatinye kuko ndi kumwe nawe kugirango nkurokore.”Ni ko Uwiteka avuga.
9Uwiteka aherako aramburaukubokokwe ankora ku munwa, maze Uwiteka arambwira ati “Nshyize amagambo yanjye mu kanwa kawe.
10Dore ngushyiriye hejuru y'amahanga n'ibihugu by'abami, kurandura no gusenya, kurimbura no kūbika, kubakano guteraimbuto.”
11Ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti “Yeremiya we,uruziiki?”
Maze ndavuga nti “Nduzi inkoni y'umurinzi.”
12Maze Uwiteka arambwira ati “Waroye neza, kuko ndinda ijambo ryanjye kugirango ndisohoze.”
13Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti “Uruzi iki?”
Ndasubizanti “Nduzi inkono ibira itwerekejeho urugāra iri ikasikazi.”
14Maze Uwiteka arambwira ati “Ibyago bizatera abaturagebo mu gihugu bose biturutse ikasikazi.
15Dore nzahamagara imiryango yose yo mu bihugu byose by'ikasikazi,”ni ko Uwiteka avuga, “Kandi abami babyo bose bazaza bashinge intebe zabo mu marembo y'i Yerusalemu no ku nkike zaho zose no ku miduguduyose y'u Buyuda.
16Kandi nzabagaragariza imanza nabaciriye mbahoye ibyaha byabo byose, kuko banyimūye bakosereza izindi mana imibavu, kandi bagasenga imirimo y'amaboko yabo.
17Nuko weho kenyerauhagurukeubabwire ibyo ngutegeka byose, ntibagukureumutimantazaguteragukukiraumutimaimbere yabo,
18kuko uyu munsi nakugizeumuduguduw'igihome, n'inkingi y'icyuma n'inkike z'imiringa. Igihugu cyose n'abami b'u Buyudan'ibikomangoma byaho, n'abatambyi baho n'abaturagebaho
19bazakurwanya, ariko ntibazakubasha kuko ndi kumwe nawe kugirango nkurokore.”Ni ko Uwiteka avuga.