Yer 10:1-25 BYSB2001 - Bible AI

1Nimwumve ijambo Uwiteka ababwira, wa nzu ya Isirayeli we.

2Uku ni ko Uwiteka avuga ati “Ntimukigane imigenzo y'abanyamahanga kandi ntimugaterweubwoba n'ibimenyetso byo mu ijuru, kuko ibyo bitera abanyamahangaubwoba.

3Imigenzo y'abo bantu niubusa, kukoumuntu aca igiti cyo mu ishyamba, ari wo murimow'amaboko y'umubajiakoresha intorezo.

4Babirimbisha ifeza n'izahabu, bagateraho imisumaribakayishimangiza inyundo kugirango bitajegajega.

5Bimeze nk'igiti cy'umukindo kigororotse ntibivuga, bigomba guterurwa kuko bitabasha kwigenza. Ntimukabitinye kuko ari nta cyo bibasha gutwara, ari ikibi ari n'icyiza.”

6Nta wuhwanye nawe Uwiteka,urakomeye kandi n'izina ryawe rikomeranye imbaraga.

7Ni ndeudakwiriye kukubaha, Mwami w'amahanga we? Ko bigukwiriye kuko mu banyabwenge bo mu mahanga bose no mu bwami bwabo bwose, nta wuhwanye nawe.

8Ariko bose uko bangana bameze nk'inka, kandi ni abapfapfa. Ibyigisho by'ibigirwamana ni ibiti gusa.

9Hari ibibati by'ifeza byavanywe i Tarushishi n'izahabu ivuye Ufazi, byakozwe n'umunyamwuga n'iminwe y'umucuziw'izahabu,umukarawa kabayonga n'umuhengeri ni byo myambaro yabyo, byose bikorwa n'abahanga.

10Ariko Uwiteka ni we Mana nyamana, ni Imana ihoraho, ni Umwami w'ibihe byose. Isi itigiswa n'uburakari bwayo, kandi amahanga ntabasha kwihanganiraumujinya wayo.

11Muzababwire mutya muti “Izo bita imana zitaremye ijuru n'isi, zizacibwa ku isi no munsi y'ijuru.

12“Imana ni yo yaremye isi n'imbaraga zayo, isi n'abayirimo yayikomereshejeubwenge bwayo, ijuru yaribambishijeubuhanga bwayo.

13Iyo iranguruyeijwi mu ijuru haba guhōrera kw'amazi, ituma ibihu bizamuka biva ku mpera z'isi. Iremera imirabyo kugusha imvura, izanaumuyagaiwukuyemu bubikobwayo.

14Umuntu wese ahindutse nk'inka nta bwenge agira,umucuziw'izahabu wese yakojejwe isoni n'igishushanyo yicuriye, kuko igishushanyo cye cyayagijwe ari ibinyoma kandi nta mwukaubirimo.

15Ni iby'ubusa, niumurimow'ubushukanyi, ku munsi wo guhanwa kwabyo bizarimbuka.

16Ibera Yakobo gakondo ntimeze nk'ibyo kuko ari yo Banze ry'ibintu byose, kandi Isirayeli niumuryango w'umwandu wayo. Uwiteka Nyiringabo ni ryo zina rye.”

17Koranya ibintu by'ubugenza bwawe biri mu gihugu yeweutuyemu gihome,

18kuko Uwiteka avuga atya ati “Dore ubu ngiye guterakure abaturagebo mu gihugu nk'uteraumuhumetso, mbahagarikeumutimakugirango babyumve.”

19Mbonye ishyano mbitewe n'igikomere cyanjye,urugumarwanjye ruranyihebesheje ariko ndavuga nti “Niukuri, ni rwo kababaro kanjye nkwiriye kukihanganira.”

20Ihema ryanjye riranyazwe, imigozi yanjye yose iracitse, abana banjye baransize ntibakiriho, nta wusigaye wo kumbambira ihema no kumanikira inyegamo.

21Abungeri bahindutse nk'inka ntibasobanuza Uwiteka, ni cyo cyatumye badahīrwa, imikumbi yabo yose igatatana.

22Dore ijwi ry'impuha riraje, ikiriri cyinshi kije giturutse mu gihugu cy'ikasikazi, guhindura imiduguduy'u Buyudaamatongo n'ubuturobw'ingunzu.

23Uwiteka, nzi ko inzira y'umuntu itaba muri we, ntibiri mu muntuugenda kwitunganiriza intambwe ze.

24Uwiteka,umpane ariko bitarenzeurugero, ntumpanisheumujinya kugirangoutantsemba.

25Uburakari bwaweubusukeku banyamahanga batakuzi no ku miryango itāmbariza mu izina ryawe, kuko batanyaguye Yakobo. Baramutanyaguye bamumaraho, n'ubuturobwe babuhinduye amatongo.

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>