1Uwiteka we, iyo mburanye nawe ni woweukiranuka, ariko nkundira nkubazeiby'imanza zawe. Kukiumunyabyaha ahirwa mu nzira ze? Kuki abariganya bagubwa neza?
2Warabateye bashora imizi, barakura ndetse bera imbuto. Baguhozaku rurimiarikoukabakure y'imitima yabo.
3Ariko wowe Uwitekauranzi,uranduziugeragezaumutimawanjye ukoukumereye, kandi boubakururenk'intama zigiye kubagwaubarindirizeumunsi w'icyorezo.
4Mbese igihugu kizageza he kikiboroga, kandi ibyatsi byo mu gasozi na byo byuma? Amatungo n'ibigurukabirahashira bizize ibyaha by'abagituyemo, kuko bavuga bati “Ntazabona iherezo ryacu.”
5Niba warasiganywe n'abagenza amaguru bakagusigaunaniwe, wabasha ute gusiganwa n'amafarashi? Kandi nahoumerewe neza mu gihugu cy'amahoro, Yorodani niyuzurauzagenza ute?
6Kuko n'abo muva inda imwe n'inzu ya so, abo na bo bagukoreye iby'uburiganya basakurizainyuma yawe, ariko naho bakubwira neza ntukabizere.
7Nasize inzu yanjye, natayeumwandu wanjye, uwoumutimawanjyeukunda cyane namutanze mu maboko y'abanzi be.
8Umwandu wanjye wambereye nk'intare yo mu ishyamba, yaranguruyeijwi ryo kuntera, ni cyo gituma mwanga.
9Mbeseumwandu wanjye wampindukiyenk'igisiga gifite amabara menshi? Mbese ntagoswe n'ibisiga bimugurukiye? Nimugende muteranirize hamwe, inyamaswa zose zo mu gasozi muzizane zibatanyagure.
10Abungeri benshi bononnyeuruzabibu rwanjye, banyukanyutse igikingi cyanjye, igikingi cyanjye nakundaga bagihinduyeubunogebubi.
11Bakigize ikidaturwa kirantakira kuko kirimoubusa, igihugu cyose cyagizwe ikidaturwa kuko ari nta muntuukibyitayeho.
12Abarimbuzi bateye mu mpinga zose zo mu butayu, kuko inkota y'Uwiteka irimburauhereye mu ruhande rumwe rw'igihuguukageza mu rundi, nta kizima gifite amahoro.
13Babibye ingano basarura amahwa, bariruhijentibyagira icyo bibamarira, kandi muzakozwa isoni n'umwero wanyu bitewe n'uburakari bukazebw'Uwiteka.
14Uku ni ko Uwiteka aburiraabaturanyi banjye babi, bakoze ku mwandu narazeubwoko bwanjye Isirayeli ati “Dore ngiye kubacamu gihugu cyabo, inzu ya Yuda na yo nzayibakuramo.
15Nimara kubacanzagaruka mbagirire imbabazi, nzabagaruraumuntu wese asubiremu mwandu we, n'umuntu wese mu gikingi cye.
16Nibiganaubwoko bwanjye, bakarahira izina ryanjye ngo ‘Ndahiye Uwitekauhoraho’, nk'uko na bo bari barigishijeubwoko bwanjye kurahira Bāli, ni ho bazubakwa ngo bature mu bwoko bwanjye.
17Ariko nibatumvira nzaca ubwo bwoko, nzabuca kandi mburimbure.”Ni ko Uwiteka avuga.