Yer 13:1-27 BYSB2001 - Bible AI

1Uku ni ko Uwiteka yambwiye ati “Genda wigurireumushumi w'igitareuwukenyeze, ntuwukozemu mazi.”

2Ni ko kuguraumushumi nk'uko Uwiteka yavuze, maze ndawukenyeza.

3Ijambo ry'Uwiteka rinzaho ubwa kabiri riti

4“Enda uwo mushumi waguze uwoukenyejeuhagurukeujye ku ruzi Ufurate,uwuhishe mu kobo ko mu rutare.”

5Nuko ndagenda nywuhisha kuri Ufurate, nk'uko Uwiteka yantegetse.

6Hahise iminsi myinshi Uwiteka arambwira ati “Hagurukaujye ku ruzi Ufurate,uhakure wa mushumi nagutegetse kuhahisha.”

7Nuko njya kuri Ufurate, ndacukurankura uwo mushumi aho nari nawuhishe, ndebye nsangaumushumi warononekaye ari nta cyoukimaze.

8Maze ijambo ry'Uwiteka rinzaho riti

9“Uwiteka avuze atya ati ‘Uko ni ko nzangizaubwibone bwa Yuda, n'ubwibone bwo kwishongora bw'i Yerusalemu.

10Ubu bwoko bubi banga kumvira amagambo yanjye bakayobywa n'imitima yabo inangiye, bikurikirira izindi mana bakazikorera kandi bakazisenga, bazamera nk'uwo mushumiutakigira icyoumara.

11Erega nk'ukoumushumiufatamu rukenyerero rw'umuntu, ni ko nikomejeho inzu ya Isirayeli yose n'inzu ya Yuda yose, ni ko Uwiteka avuga, kugirango bambereubwoko n'izina, n'ishimwe n'icyubahiro, ariko ntibarakabyumva.’”

12Nukouzababwira iri jambo uti “Uku ni ko Uwiteka Imana ya Isirayeli ivuga iti ‘Igicuma cyose kizuzuzwa vino.’Na bo bazakubwira bati ‘Mbese tuyobewe ko igicuma cyose kizuzuzwa vino?’

13Naweuzabasubizauti ‘Uku ni ko Uwiteka avuga ati: Dore abatuye muri iki gihugu bose, ndetse n'abami bicaye ku ntebe ya Dawidi n'abatambyi n'abahanuzi, n'abatuye i Yerusalemu bose ngiye kubuzuzamoisindwe.

14Kandi nzabatera kuvunagurana, ndetse abana na ba se. Ni ko Uwiteka avuga. Sinzabababarira, sinzagira abo ndeka, sinzabagirira imbabazi zambuza kubarimbura.’”

15Nimwumve kandi mutegeamatwi, ntimukibone kuko Uwiteka ari weuvuga.

16Nimuhe Uwiteka Imana yanyu icyubahiro itarazanaumwijima, ibirenge byanyu bitarasitara ku misozi irihoumwijima, kandi mwategerezaumucyo akawuhindura igicucu cy'urupfu, akawugiran'umwijima w'icuraburindi.

17Ariko ibyo nimutabyumvira, nzaririra ku mutimaahiherereye ndizwa n'ubwibone bwanyu, kandi amaso yanjye azasesagura amarira menshi atembe kukoumukumbi w'Uwiteka wajyanywe ho iminyago.

18Ubwireumwami n'umugabekazi uti “Nimwicishe bugufimwicare hasi, kuko ikamba ryarimbishaga imitwe yanyu riguye hasi.

19Imiduguduy'ikusi yugariwe kandi nta wo kuyugururauhari. Ab'i Buyudabose bajyanywe ho iminyago, bose bagiye ari imbohe.

20“Nimwubureamaso yanyu murebeabaturutse ikasikazi,umukumbi wari warahawe uri he, wa mukumbi wawe mwiza?

21Uzavuga iki ubwo azaguhanaakagusumbisha abo wagiraga incuti, noneho bakaba ari bo bagutwara? Mbese imibabaro ntizagufatank'iy'umugoreuri ku nda?

22Kandi niwibwira mu mutimawawe uti ‘Ni iki cyatumye ibyo byose bingeraho?’Igicumurocyawe gikabije ni cyo cyatumye ibinyita by'imyambaro yawe bibehurwa, n'ibitsinsino byawe bigakomereka.

23Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry'umubiriwe, cyangwa ingweubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukoraibyiza, kandi mwaramenyereye gukoraibibi.

24Ni cyo gituma ngiye kubatatanya nk'umuramautumurirwa kure n'umuyagawo mu butayu.

25Ibyo ni byo bihembo byawe, ni rwo rugeronakugezeho, ni ko Uwiteka avuga, kuko wanyibagiweukiringira ibinyoma.

26Ni cyo gituma nzabeyura inkanda yaweureba, nkagaragazaubwambure bwawe.

27Nabonye ibizira byawe ndetse n'ubusambanyi bwawe, n'ijwi ryawe ry'ubusambanyi, n'ibizira byo kwibunza kwawe wakoreye ku misozi no mu bibaya. Uzabona ishyano Yerusalemu we! Wanze kwezwa, mbese ibyo bizahereza he?”

© Bible Society of Rwanda, 2001
div>